skol
fortebet

Clarisse Karasira ukunzwe na benshi yakuze ahuje inzozi na Miss Mutesi Jolly[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Clarisse Karasira ni umuhanzi muri iyi minsi ugezweho mu bakunzi ba muzika bitewe n’uko ari umwe mu bahisemo gukora injyana Gakondo mu rugendo rwe rwa muzika.

Sponsored Ad

Karasira Clarisse wavukiye i Masaka ho mu mujyi wa Kigali yize mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza aza kwiga itangazamakuru muri Mount Kenya University.

Nyuma y’umwaka umwe yiga itangazamakuru yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga aho ari kuyiga mu mwaka wa kabiri muri ULK.

Clarisse Karasira yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radiyo Ishingiro, nyuma aza kuza i Kigali aho yahise ajya kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera muri Kanama 2018 ubwo yinjiraga mu muziki cyane ko yumvaga impano imukomanga.

Uyu muhanzikazi ubwo yari kuri Studio yaje guhura na Alain Muku yumva indirimbo ye n’uburyo aririmba akunda ubuhanzi bw’uyu mukobwa nyuma aza kwiyemeza gukorana nawe.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ngo yakuze yumva azaba umusirikarekazi na we agatera ikirenga mu cya Sergent Robert w’umuhanzi w’umusirikare, gusa ngo yaje gusanga atari umuhamagaro we,izi nzozi akaba yari azihuje na Miss Mutesi Jolly nawe wavuze ko inzozi ze zari ukuzaba umusirikarekazi.

Clarisse Karasira ubwo yaganiraga na Isimbi dukesha iyi nkuru,yavuze ko yakuze akunda abasirikare kugeza aho yumvaga yajya ajya kuba mu kigo cya bo akareba uko babayeho.

Yagize ati”nkunda no kubivuga mu biganiro byinshi, nakuze ntekereza ingabo, ndi n’umwana ndabyibuka niga mu mashuri yisumbuye aho nakoreraga ikizamini cya leta hari haturanye n’ikigo cya bo, naratahaga nkumva nataha mu basirikare nkajya kureba akarasisi ka bo, ukuntu bameze sinzi ikintu cyatumaga nkunda abasirikare.”

Yakomeje avuga ko atazi ikintu cyamuteraga kubakunda, noneho yakumva indirimbo za Sergent Robert akumva na we yaba umuhanzi w’umusirikare.

Yagize ati”Noneho nakumva indirimbo za ba Sergent Robert nkumva naba umuhanzi w’umusirikare ariko zari intekerezo z’umwana muto. Numvaga nshobora kuzaba umusirikare, nari mfite intekerezo zo kugira abantu benshi ndwanirira, ntabwo ari zo nzozi ngari nakuranye ariko numvaga bishobotse naba umusirikare.”

Clarisse Karasira wakuze yumva azaba umusirikare, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Imitamenwa’ yahimbiye ingabo z’u Rwanda, azivuga ibigwi n’ubutwari bwa zo mu rugamba rwo kubohora igihugu no kugarurira abanyarwanda amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa