skol
fortebet

Clarisse Karasira yahishuye impamvu nyamukuru zatumye atandukana na Alain Muku zirimo umuryango w’abana agomba kwitaho

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri iki gihe, ni umwe mu bakiri bato baririmba mu njyana gakondo. Uyu ufite indirimbo nshya yitwa “Uzibukirwa kuki?” mu minsi ishize yatandukanye na Alain Muku wamufashaga binyuze muri kompanyi ye yitwa “Boss Papa”.

Sponsored Ad

Nyuma y’itandukana ry’aba bombi, bavuze ko byatewe n’impamvu bwite z’uyu muhanzikazi.

Ibi byakuruye impaka nyinshi, havuzwe ibinyuranye byaba byihishe inyuma y’iri tandukana , byatumye dushaka Karasira tugirana ikiganiro kirambuye cyanagarutse kuri iki kibazo.

Karasira uri muri gahunda yo kwamamaza indirimbo ye nshya, yongeye gushimangira ko yatandukanye na Alain Muku ku bw’impamvu ze bwite ariko kandi bakaba baranabiganiriyeho bihagije ku buryo impande zombi zishimiye imyanzuro yafashwe.

Abajijwe izo yise impamvu bwite Karasira yavuze ko ari inshingano nshya yari abonye ku buryo yabonaga zabangamira amasezerano yari afite muri kompanyi ya ‘Boss Papa’.

Izi nshingano yanze kuzivuga icyakora ahamya ko imwe ari uko afite umuryango w’abana agomba kwitaho. Byari bigoye gukuramo uyu muhanzikazi amakuru ariko byarangiye yemeje ko hari umushinga afite wo gufasha abana batishoboye.

Bimwe mu byo uyu mukobwa azajya afasha aba bana harimo kwita ku burezi bwabo, kubatoza umuco n’indangagaciro z’umunyarwanda ndetse n’ibindi binyuranye. Abana agiye gufasha bamwe bakaba baba i Kigali abandi bakaba batuye i Muhanga.

Karasira yavuze ko aba bana ari abatishoboye abandi bakaba abana bavuye ku muhanda rero ngo ntabwo yari guhuza amasezerano yari afite na gahunda afitiye uyu mushinga kimwe n’izindi nshingano atavuze.

Mu buryo bweruye Karasira yanze kuvuga cyane ku mishinga ye yatumye atandukana na Alain Muku icyakora ahamya ko mu minsi iri imbere izagenda ijya hanze abantu bakayimenya.

Karasira yahakanye amakuru yavugaga ko yatandukanye na Alain Muku bapfuye amafaranga. Hari abajyaga kure bakemeza ko bapfuye ijanisha ry’ayo uyu muhanzikazi yahabwaga igihe habaga hari ikinjiye.

Ati “Imbere y’Imana ishobora byose, wenda ari abakurikiranaga ibiganiro nagiye nkora ninjira mu muziki. Njye ntabwo intego ninjiranye mu muziki ari ugushaka amafaranga rwose. Kandi amasezerano nari mfitanye na Alain yari ashimishije rwose njye nawe tubanye neza. Mbere yuko umuntu agira icyo avuga yakabanje kumenya ukuri.”

Yanahakanye izindi mpamvu zose zagiye zivugwa ahamya ko ari uko hari izindi nshingano yari yungutse kandi atari kuzihuza n’amasezerano yari afite.

Yagize ati”Ahubwo se abavugaga ibyo ko mutababajije, ibyo byose nta nimwe iriyo. inshingano ya mbere yatumye dutandukana ni ukwita ku bana. Izindi nazo muzazimenya.”

Abajijwe uburyo agiye kwita ku bana yagize ati”Mfite abana 44 hari abo tubana i Kigali hari abandi baba i Muhanga ngiye kwitaho. Mfatanya kubarera n’ababyeyi babo mu buryo bw’umuco, gukunda igihugu (…) muzabimenya vuba cyane.”

Muri iki kiganiro Karasira yahishuye ko muri Nyakanga 2019 aribwo yatangiye kuganira na Alain Muku ibyo kuba batandukana icyakora bitewe na gahunda zitandukanye byabaye ngombwa ko bategereza impande zombi zikaboneka bakabona kubitangaza.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yateguye inzira ze ku buryo bitazahungabanya umuziki we, aha yavuze ko gutandukana na Alain Muku ari ibintu yatekerejeho ku buryo yumva nta ngaruka byagira ku iterambere rye mu muziki.

Aha yavuze ko n’ikimenyimenyi ngo bagitandukana ahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise “Uzibukirwa kuki?”, Karasira yavuze ko umuvuduko we mu muziki utazigera ugabanuka.

Yemeje ko afite indirimbo nyinshi zitarajya hanze ndetse n’ibitaramo binyuranye bityo yizeza abakunzi b’umuziki ko atazajya kure yabo.

Indirimbo nshya ya Karasira,”Uzibukirwa kuki?” ni iya kabiri yanditse ubwo yatangiraga umuziki, hari muri 2016 agikora kuri Radiyo Ishingiro y’i Gicumbi.

Kuri ubu yayishyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Jay P mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na AB Godwin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa