skol
fortebet

Clementine yagize icyo asaba abafana b’umupira w’amaguru basigaye bakoresha indirimbo yaririmbye baserereza amakipe adahagaze neza

Yanditswe: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Muhayimana Clementine azwi nka ‘Tina’ niwe mukobwa wumvikana aririmba mu ndirimbo ‘Irarimbutse’ isigaye ikoreshwa n’abafana b’umupira w’amaguru baserereza amakipe adahagaze neza, ngo ababikora bakiyongereramo andi magambo yabo bajye babanza bumve ubutumwa bwo mu ndirimbo ye nicyo abasaba.

Sponsored Ad

Clementine yamenyekanye mu ndirimbo yitwa ‘Irarimbutse’ yakozwe muri 2014 akiga mu mashuri yisumbuye. Ubu ni umubyeyi wubatse w’abana babiri.

Uyu mugore yavuze ko indirimbo Irarimbutse bayikoze yiga mu mwaka wa kane mu kigo cya Apace yanditswe na Baganizi Olivier.

Kuba ariwe bahisemo muri Chorale yabo ngo aririmbemo ni uko ari umwe mu bari bafite ijwi riremereye bitewe n’injyana bifuzaga kuyikoramo.

Ati “ Twashakaga gukora indirimbo ikoze mu buryo bw’ikizuru kandi byasabaga umuntu ufite ijwi rikomeye nibwo barebye muri twe bakabona ko arinjye waharirimba bikagenda neza.”

Iyo ndirimbo ikimara gusohoka ngo batunguwe n’uburyo yakunzwe haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Avuga ko iyi ndirimbo yabavunnye cyane kuko bayitakajeho amafaranga arenga ibihumbi Magana inani (800 000frw).

Yashimishijwe cyane n’ukuntu indirimbo yakiriwe hanze kugeza aho n’abafana bamakipe yo mu Rwanda basigaye bayiririmba kuma Stade bavuga ku ikipe yatsinzwe.

Ati “ Kuba iririmbwa ku mikino inyuranye ni byiza cyane ariko icyo nabwira ababikora bakayivuga bavuga ko ari ikipe irimbutse bajye babanza bumve ubutumwa bw’iyo naririmbye ubutumwa bwayo bubinjire mu mitima kugirango bihane.”

Nubwo uyu mugore yamenyekanye muri iyo ndirimbo n’uyu munsi aracyakora umuziki muri Chorale y’Abadivantiste ya Adonai ikorera mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Apace.

Ntabwo ateganya gukora umuziki ku giti cye ngo azakomeza guhuriza hamwe imbaraga na bagenzi be babana muri Chorale.

Mu muziki ngo nta zindi nyungu ashakamo uretse gutanga ubutumwa bwiza akameya n’umumaro byatanze mu bantu harimo abihannye bakanabatizwa, iyo ibyo bibaye ngo biramushimisha cyane kuko ari umukozi w’Imana.

Ibitekerezo

  • Iyo bible ivuga ngo "Babyloni irarimbutse",iba ishaka kuvuga amadini yigisha ibintu bidahuye na bible azarimbuka ku munsi w’imperuka,hamwe n’abantu bayasengeramo.Niyo mpamvu muli Ibyahishuwe 18:4,Imana idusaba gusohoka muli ayo madini kugirango tutazarimbukana nayo.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

    uratubeshye iyi ndirimbo ntabwo yasohotse 2014 kuko njye nyizi 2012

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa