skol
fortebet

Coucke yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa 2018

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2017

Sponsored Ad

Maëva Coucke w’imyaka 23 y’amavuko, umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza mu bijyanye n’amategeko yagizwe Nyampinga w’igihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2018.
Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017 aho mu Bufaransa batoraga Nyampinga uzahagararira iki gihugu mu marushanwa y’ubwiza ndetse n’ahandi mu mwaka wa 2018.
Uyu mukobwa usanzwe anamurika imideli afite imyaka 23 dore ko yavutse tariki ya 27 Kamena 1994.Yagaragiwe n’ibisonga bine (...)

Sponsored Ad

Maëva Coucke w’imyaka 23 y’amavuko, umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza mu bijyanye n’amategeko yagizwe Nyampinga w’igihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2018.

Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017 aho mu Bufaransa batoraga Nyampinga uzahagararira iki gihugu mu marushanwa y’ubwiza ndetse n’ahandi mu mwaka wa 2018.

Uyu mukobwa usanzwe anamurika imideli afite imyaka 23 dore ko yavutse tariki ya 27 Kamena 1994.Yagaragiwe n’ibisonga bine barimo: Eva Colas wagizwe igisonga cya mbere, Lison DiMartino yabaye igisonga cya kabiri, igisonga cya gatatu aba Safiatou Guinot mu gihe igisonga cya kane yabaye Audrey Chane Pao Kan.

Yatunguwe ahamagawe ko ari we Miss France 2018

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Coucke wegukanye ikamba yatangaje ko agiye kwita cyane ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane abagore.Yavuze ko ari umuhigo yihaye kandi ko mu mwaka wose azamara yambaye ikamba azabigeraho ‘Imana izabimfashemo’.

Uyu mukobwa wari uhatanye nabagenzi 30 yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza akiri umwana.Muri 2013 yegukanye ikamba ry’ubwiza ndetse muri 2017 aza kwiyamamariza kuba Nyampinga wa Nord-Pas-de-Calais abigera kuko tariki 23 Nzeri 2017 yambitswe kamba ari naryo ryanamuhesheje uburenganzira bwo guhagararira Nord-Pas-de-Calais muri Miss France.

Ni ku nshuro ya 88 iri rushanwa riba, ryatangiye mu 1920 aho ryegukanwe bwa mbere na Agnès Souret.Uyu Maëva Coucke wegukanye ikamba rya nka Miss France 2018 asimbuye Alicia Aylies wari ufite iri kamba rya 2017.

Ubwo yambikwaga ikamba na Alicia asimbuye
Alicia Aylies w’imyaka 19 y’amavuko wagizwe nyampinga w’u Bufaransa 2017 yari ahagarariye kaminuza ya Guyane, yatowe mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa 17 Ukuboza 2017.

Yaba Alicia ndetse na Coucke wambitswe ikamba bose biga amategeko muri Kaminuza ya Guyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa