skol
fortebet

Cristiano, Gomez na Kardashian mu byamamare icumi byinjiza agatubutse kubera Instagram

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yaje ku mwanya wa Gatatu mu byamamare byinjiza amafaranga binyuze mu gukurikirwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram nyuma ya Selena Gomez uri ku mwanya wa mbere na Kim Kardashian uri ku mwanya wa Kabiri.
Ingufu z’imbuga nkoranyambaga zikomeje kuzamura umubare w’abazikoresha ari nako bamwe basaruramo agatubutse. Kubera gushyira amafoto no gutangaza amwe mu makuru amwerekeye, Cristiano yinjiza ama-pound 310,000 kuri konti ze.
Urubuga Happer rwakoze (...)

Urubuga Happer rwakoze urutonde rw’ibyamamare 10 bikurikirwa cyane kuri Instagram. Aho uru rutonde ruyoboye na Selena Gomez ari naho Cristiano ukinira Real Madrid yashyizwe ku mwanya wa Gatatu.

Selena akurikirwa n’abantu bagera kuri Miliyoni 122 [Followers], ngo iyo ashyize ifoto kuri uru rukuta ahabwa ama-pound angana na 425.

Ku mwanya wa kabiri haza Kim Kardashian, umunyamideli ukomeye akaba n’umugore wa Kanye West, ngo iyo ashyize ifoto ku rukuta rwe rwa instagram yishyUrwa ama-Pound angana na 387.

Cristiano uri mu bakinnyi bakomeye ku isi unaherutse kwibaruka impanga akurikiwe n’abantu bagera ku 104 [Followers]. Ngo iyo ashyize ifoto kuri instagram yishyurwa angana n’ama-pound 310.

URUTONDE:

1 Selena Gomez – 122 million followers – £425,000 per post

2 Kim Kardashian – 100 million followers – £387,000 per post

3 Cristiano Ronaldo – 104 million followers – £310,000 per post

4 Kylie Jenner – 95 million followers – £310,000 per post

5 Kendall Jenner – 81.7 million followers – £286,000 per post

6 Khloe Kardashian – 68 million followers – £193,000 per post

7 Kourtney Kardashian – 57.8 million followers – £193,000 per post

8 Cara Delevingne – 40.4 million followers – £116,000 per post

9 Gigi Hadid 34.7 million followers – £93,000 per post

10 Lebron James – 30.7 million followers – £93,000 per post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa