Croidja warumaze imyaka 5 avuye muri Just Family yagarutse mu itsinda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 31 August 2018 Yasuwe: 726

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo Croidja umuririmbyi wahoze mu itsinda rya Just Family yageze i Kigali, avuye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze imyaka igera kuri itanu nyuma yo gutandukana na bagenzi be muri 2013 n’ubwo yemeza ko yari akiri mu itsinda.

Mu mwaka wa 2013 nibwo itsinda rya Just Family ryasenyutse ku buryo budasubirwaho, ahanini biturutse ku ikoreshwa ry’amarozi muri iri tsinda nk’uko byemejwe na Bahati, ariko akaza kongera kwivuguruza ubwo bongeraga gukora muri 2016.

Iri tsinda ubwo ryagarukaga Croidja wari waragiye muri Afurika y’Epfo yasimbujwe Chris, itsinda rirakora ndetse ryari rimaze kugaruka i buntu, dore ko banitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8.

Muri uku kwezi kwa Kanama 2018 nibwo Chris yatunguranye akavuga ko asezeye ndetse yagaragazaga ko muri Just Family harimo urusobe rw’ibibazo bishingiye ku busambo no kwikubira cyane cyane kuri Bahati.

Nta gihe kinini giciyemo Croidja wari wasimbuwe na Chris yongeye aragaruka afata umwanya we. Mu kiganiro kigufi yagiranye na Eachamps yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi yari amaze atari mu Rwanda, yasanze hari ibintu byinshi byahindutse cyane cyane ‘ibishimisha amaso.’

Yagize ati “ naje ndi mu ndege ndi kurunguruka nkabona ibintu byarandenze. Ibintu byantunguye ni byinshi, ni ibintu byiza bishimisha amaso.”

N’ubwo uyu musore wafatwaga nka moteri y’iri tsinda yari yarasimbujwe, we siko abibona kuko ngo bajyaga bakorana mu bundi buryo bw’ibanga.

agize ati “ n’ubwo nari ndi hanze Just Family twari turi kumwe mu bitekerezo, mbese no muri gahunda zitandukanye kugira ngo ibintu bikomeze kugenda neza. twahoranaga hafi mu bitekerezo.”

Ku ruhande rwa Bahati we yavuze ko ukugaruka kwa Croidja ntaho guhuriye n’igenda rya Chris kuko ngo byari biri muri gahunda kuva na kera. Gusa hari amakuru avuga ibibazo by’amafaranga byaje muri Just Family byatewe n’uko bayazigamaga kugira ngo bazabone uko bategera indege Croidja.

Bahati kandi avuga ko hari indirimbo nyinshi bari baramaze gukora ku buryo igisigaye ari ugushyiramo amajwi ya Croidja ku buryo nyuma y’icyumweru kimwe indirimbo ya mbere izaba yagiye hanze.

Yavuze ko abantu bakwirengagiza amateka mabi yaranze Just Family mu bihe byatambutse ahubwo bagahanga amaso ibiri imbere.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mimi Mirage wahaye imodoka Josiane yavuze uburyo ngo adashishikajwe no...

Mimi Mirage yavuze ko atarajwe ishinga no gushakira Josiane umugabo gusa...
20 May 2019 Yasuwe: 3340 0

Kid Gaju yavuze uburyo Safi yubakiye izina ku bantu bapfuye anavuga ko...

Kid Gaju yavuze ko yababajwe cyane na Safi Madiba kugera ubwo amugurije...
20 May 2019 Yasuwe: 2017 0

Mani Martin yahishuye impamvu nyamukuru Sauti Sol yamutereranye

Mani Martin yavuze ko mbere yuko iyi ndirimbo bakoranye na Sauti Sol...
20 May 2019 Yasuwe: 798 1

ShaddyBoo yavuze impamvu agiye kumara ukwezi atikoza imbuga...

Shadia Mbabazi wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane...
20 May 2019 Yasuwe: 1944 1

Arnold Schwarzenegger uzwi nka Commando bamukubitiye muri Afurika...

Umugabo utigeze atangazwaho byinshi, yubiriye icyamamare muri Filime...
19 May 2019 Yasuwe: 4075 0

Imyitwarire idahwitse no kuburira ijwi imbere y’abafana byatumye...

Umuririmbyikazi Madonna yibasiwe n’abakunzi b’umuziki nyuma yo kuririmba nabi...
19 May 2019 Yasuwe: 2519 0