skol
fortebet

Danny Nanone yatangaje bimwe mu bintu amaze kwigira mu ishuri rya muzika rya Nyundo

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Danny Nanone yatangaje ko ishuri ry’umuziki rizwi nka Nyundo ryamuhaye ubumenyi bwinshi burimo gukora indirimbo zifite ireme.

Sponsored Ad

Umuraperi Danny Nanone umaze igihe kingana n’umwaka wose ari kwiga mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo yatangaje ko ryamugejejeho byinshi atari azi birimo kuba agiye gukora umuziki mu buryo bwa kinyamwuga kurusha uko yawukoraga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko mbere yakoraga umuziki mu buryo bwa live gusa ntamenye amwe mu mayeri bamwe mu banyeshuri bavuye ku nyundo bakoresha aho rimwe bamubwiraga ko yavuze mu murongo w’indirimbo [Out of Key] ariko ngo ntabwo yabashaga kumenya icyo bamubwiye gusa ngo ubwo yajyeraga ku nyundo yarabyigishijwe ndetse kuri ubu yamaze kubisobanukirwa.

Abajijwe impinduka azanye yasubije ko kuri ubu aje gukora umuziki ufite ubutumwa butandukanye n’ubwo yakoraga kuko ngo cyera yaririmbaga ibintu bihuje insubirajwi gusa ngo bidafite ubutumwa ahubwo biryoheye amatwi gusa.

Yagize ati” Urabona cyera nkiririmba indirimbo zirimo akamunani nashakaga amagambo afite insubirajwi zisa kugirango nshimishe amatwi y’abantu gusa aho maze kwiga umuziki nasobanuriwe ubwoko bw’umuziki ngomba gukora nuko uzaba umeze.”

Yaboneyeho no kuvuga ko yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi Knowless yise ‘addicted’ nyuma yuko abajijwe impamvu batagikorana indirimbo kandi ari umwe mu bahanzi bakoranye indirimbo igakundwa na benshi. Aho yanashimiye itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze kumugeza kuri byinshi birimo kumushyigikira mu bikorwa bye by’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa