skol
fortebet

David Beckham n’umugore we bamaganye bikomeye umuhanzikazi Rita Ora uri gushaka gukundana n’umuhungu wabo

Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rita Ora w’imyaka yagaragaye ari gusomana ndetse ari no gukorakorana n’umuhungu mukuru wa David Beckham w’imyaka 18 none byatumye aba babyeyi b’uyu mwana w’umuhungu bahaguruka bamagana uyu munyamuziki.

Sponsored Ad

Rita Ora ukunze guhinduranya abagabo cyane yafashwe amashusho ari gusomana ndetse anakorakora na Brooklyn Beckham umuhungu mukuru wa David Beckham bituma iki cyamamare cyakiniye Manchester United,Real Madrid n’andi makipe y’ibigugu gihaguruka cyamagana uyu muhanzikazi.

Dailymail yatangaje ko aba babyeyi bamaze guhamagara Rita Ora bamubwira ko batakwemera ko akundana n’umwana wabo kubera ko amuruta cyane ndetse n’imyitwarire ye idahwitse.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umuhungu akunda kwandikirana ubutumwa bw’urukozasoni n’uyu muhanzikazi umurusha imyaka 8 yose.

Nyina wa Brooklyn,Victoria w’imyaka 44, akimara kumenya umubano w’umuhungu we na Rita Ora yahise amwamagana ndetse avuga ko agiye guhangana nawe kugira ngo adatesha umutwe umuhungu batangana.

Rwiyemezamirimo mu gukora imideli (Fashion designer) Victoria, akimara kumenya ko umuhungu we Brooklyn abonana mu ibanga na Rita Ora yahise amukura mu bwongereza amwohereza I New York kugira ngo batazongera kubonana.

Uwahaye ubutumwa iki kinyamakuru yagize ati “Posh yaguye ku butumwa bandikiranaga.Ntiyigeze yifuza ko umuhungu we araruka ndetse yanze ko bahurira mu kirori. David na Victoria ntibigeze bishimira uyu mubano bahise babwira umuhungu wabo ko urukundo rwe na Rita Ora batazarwemera.”

Nubwo Brooklyn avugwaho gukundana na Rita Ora,asanzwe atereta umunyamideli witwa Hana Cross ndetse inshuro nyinshi baba bari kumwe.




Brooklyn yasabwe n’ababyeyi be guhagarika gukundana n’umuhanzikazi Rita Ora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa