David Beckham yasize umugore we mu rugo asohokana n’ikizungerezi [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 December 2018 Yasuwe: 2535

Umuherwe David Beckham wamamaye mu guconga ruhago mu makipe akomeye arimo Manchester United na Real Madrid,yagaragaye mu mujyi wa Miami wo muri leta ya Florida ari kumwe n’umunyamideli wo muri Denmark witwa Helena Christensen w’imyaka 49 yasize umugore we Victoria mu rugo.

Beckham w’imyaka 43 yagaragaye ari kumwe na bamwe mu bakozi be ndetse n’uyu munyamideli w’umunya Denmark bituma benshi bacika ururondogoro cyane ko uyu mugabo amaze iminsi mu bibazo n’umugore we Victoria.

Beckham uri kwimenyereza umujyi wa Miami cyane ko ariho ikipe ye ya ruhago Inter Miami izajya ikinira,yavugishije ibinyamakuru bitandukanye kubera ifoto yafotowe afashe ku mugongo umunyamideli Helena Christensen.

Beckham yasize umugore we n’abana be bari gutegura ibirori by’iminsi mikuru ya noheri,ajya muri Miami ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu kirori kirimo no kwamamaza ikipe ye ya Inter Miami.

Kuwa Kane w’iki Cyumweru nibwo David Beckham yateguye ibirori bikomeye mu mujyi wa Miami byo kwishimira ubufatanye yagiranye na British Fashion Council na Adidas aho n’uyu mugore Helena yari mu batumirwa bakomeye.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble bebe

    ariko namwe ntimugakabye!!!??nge mbonye ntakidasanzwe pe ntabitangeje cg birenze mbonye.aba stars nabo baragowe ntibaba ari ninshuti zisanzwese???

    4 months ago

Inzindi nkuru

Reba ubutumwa bw’ibyamamare bitandukanye birimo Anita Pendo,Tidjara...

Kimenyi Yves ni umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda muri iki gihe, Kimenyi...
18 April 2019 Yasuwe: 6081 2

Umuhanzikazi wo muri Uganda yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera...

Umuhanzikazi Lydia Jazmine yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera...
18 April 2019 Yasuwe: 4190 2

Umuhanzi nyarwanda Gisa Cyinganzo yaciye ishene nyuma y’imyaka 2 ari i...

Nyuma y’imyaka ibiri Gisa cy’inganzo afungiye muri gereza ya Mageragere, uyu...
18 April 2019 Yasuwe: 3182 0

Zari agiye kurongorwa bwa kabiri n’umusore mushya nyuma ya Diamond[AMAFOTO]

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan wiyita The Boss Lady, nyuma...
17 April 2019 Yasuwe: 5063 2

Abantu batandukanye babonye amashusho ya Kimenyi Yves yambaye ubusa...

Bamwe mu bakobwa bagiriye inama Diane Keza uzwi nka Didy d’Or umukunzi wa...
17 April 2019 Yasuwe: 5664 1

Rutahizamu wa Rayon Sports ’Sarpong’ yeruye ahishura iby’urukundo ruvugwa...

Hashize ukwezi havugwa amakuru y’urukundo ruri hagati ya rutahizamu wa Rayon...
16 April 2019 Yasuwe: 5623 0