skol
fortebet

Davido agiye gufasha Bobi Wine mu matora yo kwiyamamariza kuba Perezida w’Igihugu cya Uganda

Yanditswe: Saturday 16, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye mu ruhando rwa muzika nka Davido,yagaragaje ko yemera ibikorwa bya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) utavugwa rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwa Twitter akoresha, yanditse agaragaza ko akunda cyane ibyo Bobi Wine ndetse anemeza ko amwijeje ubufasha bwose bushoboka mu matora y’umukuru w’Igihugu atagerejwe muri 2021 muri Uganda.

Yanditse ati” Nkunda ibyo Bobi Wine akora, mwijeje ubufasha bwose bushoboka bunturutseho muri 2021.

Bobi Wine akomeje kugaragarizwa ko ashigikiwe n’ibyamamare bitandukanye byo hirya no hino, nyuma y’uko nawe adahwema guharanira gukomeza kugerageza inzira yatangiye yita ko ariyo guharanira uburenganzira n’umutekano by’abatuye muri Uganda.

Mu minsi yashize nibwo uyu munyapolitike ndetse akaba n’umunyamuziki ukomeye muri Uganda, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko nawe yifuza kuzaba umwe mu bakandida bazahatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu muri Uganda muri 2021.

Akimara gutangaza aya magambo, yahise asamirwa hejuru n’inkoramutima ze zo muri iki gihugu, zagiye zigaragaza ko zimushigikiye hiyongeyeho n’icyamamare muri Jamaica Mr.Vegas wemeye ko azamufasha naramuka yiyamamaje.

Davido nawe yabaye umwe mu byamamare, byagaragaje ko bimuri inyuma, nyuma yo gutangaza akamuri ku mutima akurikije ibikorwa bya Bobi Wine.

Ubwo Davido yamaraga kwandika ko akunda cyane Bobi Wine ndetse akanamwemerera ubufasha, umwe mu bakunzi ba Bobi Wine wagaragaje ko ari umugande, yanditse yungamo ko bakeneye ubwo bufasha kugira ngo Bobi Wine azabashe gusimbura Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa