skol
fortebet

Davido n’umukobwa bakundana wo muri America bibarutse umwana w’umukobwa(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 10, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Davido ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri yabyaranye n’umukunzi we Amanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri. Davido w’imyaka 24 niwe wahishuye bwa mbere ko we n’uyu mukunzi we w’umunyamerikakazi bibarutse umukobwa abinyujije kuri snapchat anatangaza ko bahise bamwita Hailey Veronica Adeleke. Ifoto ya Davido ubwo yiteguraga umwana w’umukobwa
Uyu muhanzi yongeyeho amashusho ya nyina w’umukobwa we. Mbere yuko bibaruka Davido wari waherekeje umukunzi we mu (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Davido ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri yabyaranye n’umukunzi we Amanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri. Davido w’imyaka 24 niwe wahishuye bwa mbere ko we n’uyu mukunzi we w’umunyamerikakazi bibarutse umukobwa abinyujije kuri snapchat anatangaza ko bahise bamwita Hailey Veronica Adeleke.

Ifoto ya Davido ubwo yiteguraga umwana w’umukobwa

Uyu muhanzi yongeyeho amashusho ya nyina w’umukobwa we. Mbere yuko bibaruka Davido wari waherekeje umukunzi we mu bitaro byo mu mujyi wa Atlanta aho yabyariye yasabye abakunze ko bakeneye inkunga y’amasengesho mu gihe haburaga iminota mike ngo uyu mwana wabo w’umukobwa agere ku isi.

Byatangiye kuvugwa ko Davido n’umukunzi we Amanda bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere akaba uwa kabiri wa Davido mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse uyu muhanzi ashimangira aya makuru ubwo yari yatumiwe mu kiganiro gitambuka kuri Beat Fm muri werurwe.

Umukunzi wa Davido agitwite

Nyuma y’ibyumweru bibiri Davido yemeje ko agiye kubyarana na Amanda hadutse undi mugore witwa Ayotomide Labinjo watangiye gushinja Davido ko yamuteye inda nyuma yahoo akamwigarika ubu umwana wabo akaba amaze kugira imyaka 3 ariko Davido abyamaganira kure.

Davido ateruye umwana we w’umukobwa yabyaranye n’umukobwa w’Umunyamerikakazi

Muri gicurasi 2015 nibwo Davido yibarutse imfura yitwa Imade yabyaranye n’umunyamideli Sophie Momodu nyuma urukundo rwabo ruzamo agatotsi baratandukana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Sophie yashinjije Davido n’umuryango we gushaka gushimuta umwana babyaranye ngo bamujyane mu mahanga aho atazongera kumubona ibi bibazo byaje guhoshwa n’ababyeyi babo.

Ibitekerezo

  • abandi bana !!!!nasubireyo ntamahwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa