Davido yaciye mu rihumye Jay Polly agenda badakoranye indirimbo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 9 March 2018 Yasuwe: 1639

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yamaze kwambuka umupaka w’ u Rwanda atarangije indirimbo na Jay Polly.

Ubwo Davido yageraga mu Rwanda taliki ya 02 Werurwe 2018 mu kiganiro n’ Itangazamakuru yaje kubazwa umuhanzi azi avuga ko ari umuraperi Jay Polly baririmbanye ubwo aheruka mu gitaramo I Kigali , abajijwe icyo yamukundiye asubiza avugako ari umuhanzi ufite impano gusa atigeze yongera kumuca iryera kuva yava mu Rwanda.

Mu gitaramo cyabaye taliki ya 3 Werurwe 2018. Nibwo Davido yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro baririmbana indirimbo ku mucanga ndetse amubwira ko yamwishimiye nyuma haje kuvugwa inkuru ko bashobora gukorana indirimbo aya makuru yaje kwemezwa na nyiri bwite Jay Polly ko indirimbo arimo gutungwanwa na Producer Pastor P, gusa hasigaye igitero cya Davido azashyiramo nyuma bagahita bafata amashusho y’ indirimbo yabobise ‘I beg you’ igahita ijya hanze.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 9 Werurwe nibwo hamenyekanye amakuru avugako umuhanzi Davido yamaze kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuririmba yo batarangije umushinga w’ indirimbo bari bafatanyije.

Davido yamaze gufata rutema ikirere yerekeza muri Congo

Mu kiganiro na Jay Polly yatangaje ko “atajya kureba Davido muri Congo kuko aba ahuze cyane muri ibi bitaramo ahubwo ko azamusanga i Lagos muri Nigeria ubwo azaba yarahugutse kugira ngo barangize iyi ndirimbo bafatanyije .

JAYPOLLY ARARIRIRA MU MYOTSI!! DORE IBYO DAVIDO YAMUKOREYE( VIDEO)

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kanye West yatangaje ikintu cya mbere azakora naramuka atorewe kuyobora...

Umuhanzi Kanye West yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora Leta Zunze...
26 April 2018 Yasuwe: 854 0

Ibishushanyo Oprah yishushanyijeho nk’ikimenyetso kizanjya kimwibutsa...

Irene Oprah Uwoya kubera agahinda gakomeye yatewe no kubura inshutiye...
26 April 2018 Yasuwe: 2776 0

Trump yatumye Kanye West na Kim Kardashian bashwana

Amagambo Kanye West yanditse kuri Twitter avuga ko Donald Trump ari...
26 April 2018 Yasuwe: 1236 0

Uwungirije umugabo mubi muri Uganda yatangaje ko umwaka utaha azaba ariwe...

Senyonja John alias yatangaje ko umwaka utaha azaba ariwe wa mbere mu babi...
26 April 2018 Yasuwe: 2033 0

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’ umwari ugiye kurongorwa na Jacob Zuma...

Reba amafoto atandukanye agaragaza ubwiza Nonkanyiso Conco ugiye kurongorwa...
26 April 2018 Yasuwe: 2531 1

Umuyobozi wungirije w’intara yafunzwe azira amashusho asambana n’umugore w’...

Umuyobozi wungirije w’ akarere ka Kirinyaga mu gihugu cya Kenya yatawe muri...
26 April 2018 Yasuwe: 5038 0