skol
fortebet

Davido yaguriye umubyeyi we imodoka ihenze ku isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke [Davido], ubarizwa mu gihugu cya Nigeria yatunguye umubyeyi we amugenera impano y’imodoka ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.
Adedeji Adeleke, Se wa Davido ari mu buzima buryoshye nyuma y’uko umwana we abaye icyamamare muri muzika ku isi. Uyu musaza kandi ni umwe mu bakomeje gushyigikira umuhungu ubwo yatangira kwinjira mu muziki. Kuwa 05 Werurwe 2017, nibwo Ise wa Davido yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 amaze abonye izuba. (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke [Davido], ubarizwa mu gihugu cya Nigeria yatunguye umubyeyi we amugenera impano y’imodoka ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Adedeji Adeleke, Se wa Davido ari mu buzima buryoshye nyuma y’uko umwana we abaye icyamamare muri muzika ku isi. Uyu musaza kandi ni umwe mu bakomeje gushyigikira umuhungu ubwo yatangira kwinjira mu muziki.

Kuwa 05 Werurwe 2017, nibwo Ise wa Davido yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 amaze abonye izuba. Yatunguwe n’inshuti ze bamwifuriza isabukuru nziza, by’akarusho yaguriwe imodoka nziza n’umwana we yanditseho ati "Isabukuru nziza Papa".

Davido na Se bifashe amashusho baririmba indirimbo ye yise ’OBO’, ubwo bari mu modoka batembera.

Davido yifurije umubyeyi we isabukuru nziza y’imyaka 60 y’amavuko

Mu butumwa uyu muhanzi usanzwe uri ku mwanya wa mbere mu bahanzi n’ibindi byamamare bikurikiwe cyane kuri Instagram muri Afurika; yashyize ku rukuta rwa instagram, yagize ati "Isabukluru Nziza y’imyaka 60 y’amavuko Mubyeyi wanjye....Uri papa mwiza wahawe umugisha.."

Davido w’imyaka 24 y’amavuko, yabuze Nyina ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko. Kuva icyo gihe Ise yakomeje kumubaha kugeza akuze ndetse ashyigikira impano ye yo kuba umuhanzi wavuyemo ikirangirire.

Davido uzwiho kwigwizaho imitungo aherutse kugura Mercedes Benz, asanzwe afite izindi modoka zirimo na Range Rover. Yatanze amadorali ibihumbi 33,425 kuri iyi Mercedes Benz GE 450.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa