skol
fortebet

Davido yahishuye uburyo yavuye mu ishuri akarisubiramo ku gitsure cya Papa we

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yavuze ukuntu yasubiye mu ishuri kubera igitsure cya papa we ubwo yaganiraga n’abakunzi n’abafana be mu kiganiro baheruka kugirana.

Sponsored Ad

Ni ikiganiro cyabaye imbona nkubone ku rubuga rwa Instagram maze asobanura neza ko yagiye mu ishuri kugirango abashe kunyura se umubyara kuko atashakaga kubona umuhunguri atakomeje amashuri, Davido nawe yasobanuye ko yabyemeye kugirango nawe abashe gukarishya akazi ke ka buri munsi ko kuririmba.

Ubwo yakomezaga kugenda agurana ibitekerezo n’abari bamukurikiye yanakomeje ku banyamuziki batumye agira amatsiko yo gukurikirana umuziki ndetse bikaza no kurangira awugize umwuga ubu umutunze ukaba unamwinjiriza amafaranga menshi.

Davido yavuze ko abahanzi Don Jazzy na D’banj aribo bamuzamuriye amarangamutima yamwerekeje mu muziki, nubwo uyu muhanzi yaje guhagarika umuziki we kugirango akore ugushaka k’umubyeyi we..

Mu mwaka wa 2011 umuhanzi Davido nibwo yasubitse akazi k’umuziki maze akomereza amashuri ye muri kaminuza ya Babcock aho yigaga ibijyanye na muzika aho icyo gihe umubyeyi we wamusunikiye gukomeza kwiga ari nawe wamutangiye amafaranga y’ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa