skol
fortebet

Davido yakoze igitaramo kidasanzwe nubwo cyari kigiye kuburizwamo kubera imvura n’ imbeho

Yanditswe: Sunday 04, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryakeye nibwo Davido yataramiye Abanyarwanda gusa mbere yuko igitaramo kiba habanje kugwa imvura ivanze n’imbeho aho yaguye mbere y’amasaha make ngo ibirori bitangire. Ibi byakomye mu nkokora bamwe mu bafana bagomba kujya kureba Davido. Ubwitabire ntibwari bwinshi ugereranyije n’uburemere bw’izina uyu muhanzi afite muri muzika nyafurika
Umuhanzi Davido wageze I Kigali kuri uyu wa gatanu taliki ya 02 Werurwe 2018 aho yarafite igitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo Davido yataramiye Abanyarwanda gusa mbere yuko igitaramo kiba habanje kugwa imvura ivanze n’imbeho aho yaguye mbere y’amasaha make ngo ibirori bitangire. Ibi byakomye mu nkokora bamwe mu bafana bagomba kujya kureba Davido. Ubwitabire ntibwari bwinshi ugereranyije n’uburemere bw’izina uyu muhanzi afite muri muzika nyafurika

Umuhanzi Davido wageze I Kigali kuri uyu wa gatanu taliki ya 02 Werurwe 2018 aho yarafite igitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi .aho muri Afurika yahere mu gihugu cy’ u Rwanda.



rya Davido .


Amakuru yagiye acicikana hirya no hino avugako igitaramo gishobora gusubikwa gusa kubw’ amahirwe imvura yaje guhita ahagana saa 8 igitaramo kiratangira nkuko byari biteganyijwe gusa hakaba habayeho kwegeza imbere amasaha kubera imihindagurikire y’ ikirere yatunguranye. Aho byari biteganyijwe ko igitaramo kizatangira ahagana saa7 kikaza gutangira saa 8:30.


Umuhanzi wa mbere akaba yagiye ku rubyiniro ahagana saa 8:30 .ku rubyiniro habanjeho abavanzi b’ umuziki( DJs) batandukanye kugirango babanze bashyushye abafana barimo Dj Toxx , Dj Bisoso nyuma baje gukurikirwa n’abahanzi nyarwanda bakizamuka barimo Sintex , Phiona Mbabazi ndetse n’ abandi .


Abafana bari baje kwifatanya na Davido hari higanjemo abakobwa bakibyiruka ndetse n’ abasore b’ ingimbi ndetse n’ abandi bantu batandukanye bafite aho bahuriye na muzika Nyarwanda nk’ abanyamakuru ,abajyanama b’ abahanzi , abahanzikazi n’ abandi ku buryo wabonaga igitaramo cyari kitabiriwe ndetse akanyamuneza ari kose .


Mu gitaramo hagati yaje guhamagara umuraperi Jay Polly yemeza ko ariwe muhanzi nyarwanda azi , baririmbana indirimbo yise ‘Kumusenyi’ ndetse asoza ashimira Davido ndetse avugako mu minsi ya vuba araza guha abanyarwanda ikintu gishya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa