skol
fortebet

Davido yambuye umukunzi we impeta yari yaramwambitse

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi wo muri Nigeria witwa Davido yambuye impeta nteguza yari yarambitse umukunzi we Chioma Avril Rowland biteguraga kubana abafana b’umuziki we n’uwa Nigeria batangira kwibaza ikigiye gukurikira nyuma y’igikorwa cya Davido.

Sponsored Ad

Umubano wa David Adedeji Adeleke na Chioma Avril Rowland wari umeze neza ariko ubwo umunyamakuru w’ibyerekeye ubuzima muri Nigeria witwa Kemi Olulonyo yibazaga ikibazo byahise bimenyekana ko urukundo hagati ya Davido na Chioma rudahagaze neza ” Haba hari umuntu uzi impamvu Chioma Rowland adafite impeta yambuwe na Davido”. aha umunyamakuru yibaga aho impeta iri.

Nyuma y’ikibazo umunyamakuru Kemi Olulongo yibajije cyatumye benshi mu bamukurikirana kuri Twitter bibaza ikibazo cyaba kiri hagati y’ibi byamamare byombi mu myidagaduro ya Nigeria, none iyi mpeta yateje uruvugiro ku mbuga nkoranyambaga zo muri iki gihugu gifite ibyamamare byinshi muri muzika.

Ibitekerezo

  • Ibi bige bibera isomo ABAKOBWA bishyira abahungu bakaryamana bavuga ngo "bali mu rukundo".
    Iyo abahungu bamaze kubahaga,barabata bagafata abandi.Abahungu bahararukwa vuba.Mwibuke ukuntu Diamond na Tanasha byari bishyushye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa