skol
fortebet

Davido yihenuye ku bandi bahanzi ngo anyuzamo akavugana n’abaperezida 13

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Davido wo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko afite nimero z’abaperezida 13 bari ku migabane itandukanye igize isi, ngo bajya baganira iby’ubuzima bwe ndetse n’umuziki yatangiye gukora akiri ku ntebe y’ishuri.
Yavutse yitwa Adedeji Adeleke kubera ubuzima yiyita Davido.Mu m’’amabyiruka ye yabanje kwangirwa na se gukora umuziki bitewe n’uko yari akiri ku ntebe y’ishuri ariko ngo ubwo yakoraga indirimbo ‘Back Then’ Ise umubyara yatangiye kujya amuvuga ari mu bandi bagabo.
Davido atangaza kandi ko (...)

Sponsored Ad

Davido wo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko afite nimero z’abaperezida 13 bari ku migabane itandukanye igize isi, ngo bajya baganira iby’ubuzima bwe ndetse n’umuziki yatangiye gukora akiri ku ntebe y’ishuri.

Yavutse yitwa Adedeji Adeleke kubera ubuzima yiyita Davido.Mu m’’amabyiruka ye yabanje kwangirwa na se gukora umuziki bitewe n’uko yari akiri ku ntebe y’ishuri ariko ngo ubwo yakoraga indirimbo ‘Back Then’ Ise umubyara yatangiye kujya amuvuga ari mu bandi bagabo.

Davido atangaza kandi ko yakoze indi ndirimbo yitwa ‘Dami Duro’ yamufashije kumenyekana mu buryo bwihuse kuburyo hari igihe umwe mu baperezida atifuje gutangaza amazina yahamagaye iwabo mu rugo agasaba ko yavugana na Davido binyuze kuri Ise.

Davido avuga ko aziranyi n’ibikomerezwa gusa

Ngo iyi ndirimbo yamwongereye igikundiro mu bakobwa n’abahungu biganaga,umubyeyi we amubwira ko afite impano yabyaza umusaruro.Ibi byose yabigarutseho mu kiganiro yahaye MTV BASE aho yanabajijwe niba umuziki akora hari aho umaze kumugeza.

Yavuze ashize amanga ko nta wundi muhanzi ukora muzika umurusha kumenyana n’abantu b’ibikomerezwa cyane abakuru b’ibihugu by’Afurika no kuy’’indi migabane.

Akomeza avuga ko ashimishwa n’uburyo n’indirimbo ze zagiye zimenyekana ku isi nzima, yongeraho ko ari we muhanzi rukumbi uziranye n’abantu bakomeye, ati:”Njye nagiye nkora indirimbo zitandukanye nyuma zikagera ku rwego mpuzamahanga ikintu kinyereka ko abafana banjye bagutse,nakoze indirimbo nise ‘ Dami Duro’ maze igera aho ntabasha kwiyumvisha ni ibintu nakwishimira ngashimira n’abafana nibo bangeza aho hose.

Nagiye nkora ibitaramo impande zitandukanye z’isi mbona nishimirwa cyane n’abafana,sibyo gusa ubu ninjye muhanzi ufite nimero z’Abaperezida basaga 13 kandi ndabahamagara tukavuga byihuse iyo babonye nimero ari iyanjye ntibazuyaza kunyitaba”.

Uyu muhanzi aritegura gutaramira mu Rwanda

Mu mashusho aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga Davido yahamije ko nta gisibya azaba ari I Kigaliri tariki ya 03 Werurwe 2018.Mu magambo ye ati :”Mumeze mute bantu banjye, ni umuhungu wanyu Davido, nashakaga kubabwira ko nzaba ndi kuri Stade Amahoro muri Kigali tariki 3 Werurwe 2018”.

Yahisemo kwita iki gitaramo “Miliyari 30” agendeye ku ndirimbo aba aririmbiramo umukobwa amubwira ko naramuka amubwiye/akavuga ko amukunda Davido azashyira miliyari 30 z’amadorali kuri konti ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa