skol
fortebet

Davido yishimiwe na benshi kubera igikorwa cy’indashyikirwa yakoze

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Davido yahagaritse ibitaramo yarafite muri i Houston Dallas muri Amerika kubera ko agiye gukorera igihugu aho yatangiye kwiga amasomo ajyanye n’igisirikare "NYSC".

Sponsored Ad

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido muri Nigeria, kuri ubu yahagaritse ibitaramo yari gukorera muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika yiyemeza kujya kwiga ibijyanye na NYSC[National Youth Service Corps programme] ,Ibi bikaba byishimiwe cyane n’ingeri zitandukanye kubera uburyo uyu muhanzi yanze ibikorwa bijyanye n’amafaranga akiyemeza kujya kwiga n’igisirikare.

Mu kiganiro n’itangazamakuru davido yavuze ko yasubitse ibitaramo byose yari gukora mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka , yiyemeza kubanza kujya kwiga ibijyanye n’igisirikare aho nyuma yaya mahugurwa azakomeza umuziki nkuko bisanzwe .

Yagize ati “ Amafaranga ntabwo ari ikibazo mbaye mpagaritse ibitaramo bya "Davido Locked Up" mbanze nihugure kubijyanye na Gisirikare nyuma yabyo nzasubukura ibitaramo.

Davido yaboneyeho no kubwira abantu bose bari baraguze amatike ko yazasubizwa amafaranga yabo ndetse ko mu gihe cya vuba azatangaza igihe azasubukuraho ibi bitaramo yasubitse kubera amahugurwa agiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa