addresiya
startimes

Davido yiyemeje kuzafasha Bobi Wine mu matora ya perezida yo muri 2021

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 February 2019 Yasuwe: 1203

Umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria yamaze gutangaza ko yiteguye gufasha byimazeyo Bobi Wine watangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ya perezida ateganyijwe muri 2021.



Davido uri mu bahanzi bakunzwe kuri uyu mugabane wa Africa no ku isi yose,yanditse kuri Twitter ye kuwa 16 Gashyantare 2019, ko yishimiye ubwitange bw’umuhanzi mugenzi we Bobi Wine ndetse yiteguye kumufasha mu matora ya perezida wa Uganda ateganyijwe 2021.

Yagize ati “Nkunda ibyo Bobi Wine ari gukora, afite ubufasha bwanjye bwose muri 2021."

Davido yashimishije benshi mu bafana ba Bobi Wine kubera aya magambo yatangaje ndetse bamwe bamusabye ko yafatanya na Bobi Wine bagakura ku butegetsi perezida Museveni.

Davido ufite amafaranga menshi cyane yakuye muri muzika,azwi mu ndirimbo zitandukanye nka “IF,Coolest kids in Africa,n’izindi.”

Bobi Wine amaze iminsi ahangana n’inzego z’umutekano za Uganda zamufungiraga ibitaramo ndetse abafana be bagahohoterwa bikomeye.

Kuwa 31 Mutarama 2019,nibwo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yavuze ko we n’abamushyigikiye biyemeje guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni,bakamutsinda mu matora yo mu mwaka wa 2021.




Davido yemeje ko azashyigikira Bobi Wine mu matora ya 2021

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ku munsi w’irayidi Diamond yerekanye amatuza n’inda bitera benshi kuyakunda...

Icyamamare mu njyana ya Bongo Flava mu gihugu cya Tanzanie witwa Nasibu...
25 May 2020 Yasuwe: 3403 0

Tanasha agiye kurega umunyamakuru wigize Papa w’umwana yabyaranye na...

Hari amakuru arimo kuvuga ko umuhanzikazi Tanasha Donna agiye kujyana mu...
25 May 2020 Yasuwe: 2627 0

Umuhanzi akaba n’umudepite ’Jaguar’ yerekanye ifoto y’umwana we bituma...

Umuhanzi n’umudepite mu nteko inshingamategegeko ya Kenya wamamaye nka...
25 May 2020 Yasuwe: 4906 0

Ray C yasabye Tanasha kurega umunyamakuru wiyitiriye umwana aherutse...

’Imiyoboro irimo ubusa niyo itera urusaku rwinshi ’ Iki cyari igisubizo cya...
25 May 2020 Yasuwe: 2191 0

Umunyarwenya Eric Omondi yahaye umukunzi we impano y’amagambo kandi nyamara...

Umunyarwenya Eric Omondi abanyarwanda bagiye bamenya mu bitaramo...
25 May 2020 Yasuwe: 1195 0

Umusore wamenyekaniye muri Filimi nyarwanda ku myaka 28 afite yavuze ko...

Ndacyayisenga Jean de Dieu umusore w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu...
25 May 2020 Yasuwe: 2954 0