Davis D na Lydia bakundanaga baratandukanye ?

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 25 August 2018 Yasuwe: 2274

Urukundo rwa Davis D n’umukobwa witwa Lydia usanzwe agaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda rushobora kuba rwararangiye bucece.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhishurwa nabo ubwabo mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2018. Rwatangiye gututumba mu mpera za Mutarama 2018 ubwo Davis D yashyiraga ifoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza Lydia afite indabo zitangwa n’abakundana ariko ntagire ikindi ashyiraho.

By’umwihariko rwavuyeho agakingirizo ku munsi w’abakundana. Icyo gihe Lydia yashyize amashusho kuri instagram humvikanamo ijwi rya Davis D baterana imitoma, Lydia anamushimira ku bw’impano y’ishati yamuguriye.

Yagize ati “ijoro ryashize ryari ryiza wakoze rukundo, mwami wanjye kuri iyi mpano y’ishati. Wakoze mukunzi ndagukunda cyane.” na nyuma y’icyo gihe ku rubuga rwa instagram Lydia ku izina rye yari yarongeyeho Mrs Davis D.

Kuwa 23 Werurwe 2018, ku munsi w’amavuko wa Davis D uyu mukobwa yavuze imyato uyu musore bari bamaze igihe gito batangiye kugaragaza iby’urukundo rwabo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Icyo gihe Davis D nawe yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo amubwira ko ashimishwa no kuba afite umwamikazi nkawe.

Uretse ibyo berekanaga ku mbuga nkoranyambaga, Davis D na Lydia bakunze kugaragara mu bitaramo bafatanye agatoki ku kandi, bigaragara ko urukundo rwabo rwasagambye. Indirimbo yitwa Ndi Uwawe Davis D yari aherutse gukora yatangaje ko ari uyu mukobwa yayikoreye.

Ubu ibi byose byabaye umuyonga! Amafoto yose n’amashusho yari ari ku rukuta rwa Lydia yavugaga imyato Davis D yamaze gusibwa ndetse n’izina rya Mrs Davis D yari yaramaze kwiyita yarikuyeho ashyiraho ‘Chef Queen’.

Uretse ibyo kandi aherutse kwandika kuri instagram avuga ko abakobwa bakunda ubuzima bwiza, abwira umuntu atigeze avuga izina ko mbere yo gukundana akwiriye kubanza agashaka amafaranga.

Hari umusore kandi yashyize ku rubuga rwa instagram aca amarenga y’uko yaba ari we mukunzi we mushya. Arandika ati”Inshuti yanjye magara.”

Gusa ku rukuta rwa Davis D haracyariho amafoto menshi ari kumwe na Lydia ariko nawe yagiye ahindura ibyari byanditseho bijyanye n’urukundo rwabo agashyiraho ibindi cyangwa amagambo yose akayasiba ntihagire ikintu gisigaraho giherekeje ifoto yabo.

Gusa iyo ugerageje kuvugana n’impande zombi bavuga ko bakundana gusa wabona ibikorwa basigaye bakorera ku mbuga nkoranyambaga ugasanga ibyitwaga urukundo hagati yabo byararangiye nubwo ntagihamya nimwe irabyemeza ko batandukanye.




Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzikazi muri Uganda yambuwe inkweto ku rubyiniro n’umushyushya rugamba...

Umuhanzikazi Spice Diana yambuwe inkweto n’umusore witwa MC Kats ukora akazi...
22 October 2018 Yasuwe: 1171 0

Wema Sepetu yasubije abamwibasiye kubera kugaragaza umukunzi we mu bikorwa...

Wema Sepetu wamamaye muri sinema ya Bongo muri Tanzania, yasubije...
22 October 2018 Yasuwe: 1774 0

Banyandikira ari benshi ngo ninjye usigaye ntarashaka , ntarushanwa ryo...

Papa Cava uzwi nka Seburikoko yanenze abantu bamuhoza ku nyeke ko bamubwira...
22 October 2018 Yasuwe: 1788 0

Olvis wo muri Active yavuze ku mubano we na Miss Vanessa n’umukunzi we...

Olvis yavuze ko kuri ubu Miss Vanessa yiyongereye ku rutonde rw’inshuti ze...
22 October 2018 Yasuwe: 2313 0

Rude Boy uri mu Rwanda yatangaje uburyo yambuwe n’abahanzi

Rude Boy yavuze ko yambuwe n’abahanzi yakoreraga bigatuma afata ingamba zo...
22 October 2018 Yasuwe: 719 0

Abakobwa biswe aba ‘Slay Queen’ imvugo iharawe n’urubyiruko rw’iyi minsi ni...

Umwe mu bakobwa uhamya ko nawe ari umu Slay Queen yavuze ko abo bakobwa aba...
22 October 2018 Yasuwe: 2751 0