skol
fortebet

Davis D yongeye kuvuga ashize amanga ko Charly ari ‘Sexy’

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Davis D yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Sexy’ isobanura n’uburyo akundamo umuhanzikazi Charly ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina.

Sponsored Ad

Umuhanzi Icyishaka David uzwi nka Davis D ,ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwihariye ndetse bukangurira urubyiruko kwirekura bakagaragaza impano zabo.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 29 Ugushyingo 2018 ,yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Sexy’ ikubiyemo ubutumwa bukomoza ku rukundo rwihariye akunda umuhanzikazi Charly we kugiti cye ahamya ko ari ‘Sexy’ mu ndimi mpuzamahanga, nyuma yuko asohoye indirimbo yise Soso ikubiyemo ubutumwa bukumbuza abakuze ubusore bwabo ndetse nuko babaga babayeho mu gihe cy’ubugimbi bwabo.

Yagize ati” Ubu nta mukunzi mfite, mufite nabivuga kuko ntiyaba anteye isoni ku buryo namuhisha nawe aba agomba kwemera kugaragara kuko ibyo nkora binsaba kwigaragaza.”

Abajijwe bimwe mu bintu ashingiraho akunda Charly ndetse n’impamvu avuga ko ari ‘Sexy’ yasubije ko akunda uko aririmba ndetse n’uko ateye, ubuhanga bwe mu miririmbire, n’ uburyo agaragara imbere y’ abantu.

Ati “ Ni umukobwa mwiza aririmba neza ari Sexy, gusa abantu babyumve neza ntabwo ndi kumwaka urukundo ahubwo ndavuga ibyiza mubonaho sinzi niba abandi babibona nkanjye.”

Yasoje avugako nubwo atangaje bino bitavuze ko arimo kumwaka urukundo ahubwo ko yishimira uko uyu mukobwa ameze aho yanaboneyeho no gusaba abantu gukomeza kumushyigikira mu bikorwa bye by’umuziki ndetse ashimira n’itangazamakuru muri rusange ridahwema kumufasha mu bikorwa bye by’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa