skol
fortebet

Deejay Pius yashyize ahagaragara indirimbo ye shya yitwa "Wabulila wa"

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Deejay Pius ashyize hanze iyi ndirimbo "Wabulila wa" nyuma y’urugendo akubutsemo ku mugabane w’Uburayi aho yakoreye ibitaramo bibiri mu Bufaransa ndetse no mu Busuwisi akagaruka mu Rwanda nyuma yo guhura n’ubuyobozi bwa Trace Tv aho binavugwa ko yaba yaramaze no gusinyana nabo amasezerano ku buryo mu minsi ya vuba azatangira kuyikorera nk’umukozi wayo.
‘Wabulila wa’ bisobanuye ngo ’Waburiye he’ ni yo ndirimbo nshya ya Dj Pius iri mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwanda, Ikigande ndetse n’Icyongereza. (...)

Sponsored Ad

Deejay Pius ashyize hanze iyi ndirimbo "Wabulila wa" nyuma y’urugendo akubutsemo ku mugabane w’Uburayi aho yakoreye ibitaramo bibiri mu Bufaransa ndetse no mu Busuwisi akagaruka mu Rwanda nyuma yo guhura n’ubuyobozi bwa Trace Tv aho binavugwa ko yaba yaramaze no gusinyana nabo amasezerano ku buryo mu minsi ya vuba azatangira kuyikorera nk’umukozi wayo.

‘Wabulila wa’ bisobanuye ngo ’Waburiye he’ ni yo ndirimbo nshya ya Dj Pius iri mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwanda, Ikigande ndetse n’Icyongereza. Iyi ndirimbo nshya ya DJ Pius yayikoreye mu gihugu cya Uganda ikorwa n’ uwitwa Nassim uri kuzamuka cyane urimo gutera imbere mu bijyanye no gutunganya indirimbo.

Umuhanzi Dj Pius ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari gukora umuziki bahanze amaso isoko mpuzamahanga dore ko akunze gukora indirimbo zikunzwe cyane mu gihugu cya Uganda cyane ko akorana n’abahanzi b’i Bugande. ‘wabulila wa’ ni indirimbo nshya ya Dj Pius nayo ikaba ari imwe mu zizacurangwa n’i Bugande dore ko aririmba no mu kigande.

Kanda hano wumve indirimbo ’Wabulila wa" ya Dj Pius

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa