skol
fortebet

Depite Frank Habineza yatanze ubutumwa buvugira Oda Paccy ku bindi bihano ari gusabirwa n’abandi

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Depite Frank Habineza yamaganye abantu bakomeje gukomeza gusabira Oda Paccy ibindi bihano birenze icyo kuba yakuwe mu ntore avuga ko nta cyaha yakoze gikabije ko adakwiye gukomeza kwamaganwa.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter muri iki gitondo cyo kuwa 25 Ukwakira,Frank Habineza yatambukijeho ubutumwa avuga ko Oda Paccy ibyo yakoze ataciye inka amabere ko ibyo yakoze ari ikosa ariko ritatuma akomeza kwamaganwa ngo asabirwe ibindi bihano birenze.

Frank Habineza yagize ati “Umuraperi Uzamberumwana Oda Paccy, nta cyaha yakoze, ni ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa.”

“Ntibikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu ntore. Abasaba ko ibihangano bye bihagarikwa natwe tubasabye kudakomeza.”

Ibi Depite Frank Habineza akaba abitangaje nyuma y’abari bakomeje kumusabira ibindi bihano birenze harimo na Intore Tuyisenge Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi aho we yagize ati “bihabanye cyane n’indangagaciro twatorejwe mu itorero ry’igihugu zikwiriye kuranga umunyarwandakazi muri rusange”.

Ingabire Marie Immaculée Nawe ntiyaripfanye kuko yagize ati “Bakoze cyane!”

“Nawe ndebera iriya foto yashyizeho, ngo ni ifoto iherekeza indirimbo ye! Koko mwa bana mwe, turimo turarwana n’inda z’abangavu, turimo turarwana n’indangagaciro z’Abanyarwanda zatakaye, umuntu agasohora biriya bintu!”.

N’abandi bantu bagiye batandukanye bagiye basaba ko yafatirwa ibindi bihano harimo no kuba indirimbo ze zose zahagarikwa gucurangwa mu Rwanda.

Ibyo kwamburwa Ubutore kwa Oda Paccy icyo umuntu yababwira nuko we ntacyo arabivugaho kandi adashaka guhita yihutira kugira icyo abitangazaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa