skol
fortebet

Depite Proffesor Jay agiye gushyira ahagaragara album ye nshya

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Joseph Haule uzwi nka Professor Jay ku izina rye agiye kumurika Album nshya nyuma y’igihe kinini atagaragara muri muzika ugereranyije n’ imyaka ishize ndetse na nyuma y’imyaka hafi ibiri amaze yinjiye mu Nteko Ishingamategeko y’igihugu cya Tanzania.
Professor Jay kuri ubu ni umudepite mu gihugu cya Tanzania, akaba yaramenyekanye cyane mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika. Azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe n’ abatari bake nka Nikusaidiaje yakoranye na (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Joseph Haule uzwi nka Professor Jay ku izina rye agiye kumurika Album nshya nyuma y’igihe kinini atagaragara muri muzika ugereranyije n’ imyaka ishize ndetse na nyuma y’imyaka hafi ibiri amaze yinjiye mu Nteko Ishingamategeko y’igihugu cya Tanzania.

Professor Jay kuri ubu ni umudepite mu gihugu cya Tanzania, akaba yaramenyekanye cyane mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika. Azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe n’ abatari bake nka Nikusaidiaje yakoranye na Ferooz , Kipi sijasikia nayo yakoranye n’ icyamamare muri muzika Diamond Platnumz, Starehe nayo yakunzwe cyane yakoranye na Ferooz ndetse yo yaciye ibintu.

Depite Proffesor yaragiye agera nohanze y’imipaka ya Tanzania aho yaje mu Rwanda agakorana n’umwami wa Coga style ‘Rafiki’ bagakorana indirimbo yitwa Igikosi isubiwemo (Remix).

Yaragiye akorana n’ ibihangage muri muzika byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba nka Jose Chameleone ndetse n’ abandi.

Depite Joseph Haule ( Professor Jay) yagize ati” Nafashe umwanzuro wo kumurika album yanjye nshya nk’ uko nari nabisezeranyije abantu mu gihe gishize”.

Professor Jay yakomeje avuga ko iyi album ye nshyashya azayita ‘The Icon’. Biteganyijwe ko izajya ahagaragara nyuma y’indirimbo ye nshya yise Kibabe.

Depite professor jay ntacyo yabitangajeho yavuze ko ari vuba muri uyu mwaka wa 2017 ndetse yizeza abakunzi be ko bashonje bahishiwe ntakabuza bazanyurwa n’ indirimbo zizaba zigize iyi album ye izitwa ‘The Icon’.

Src: Times FM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa