Diamond agiye kwitabaza DNA kugira ngo ahinyuze ibivugwa ko umwana Tanasha aherutse kubyara atari uwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 October 2019 Yasuwe: 4891

Amagambo yongeye kuba menshi muri bamwe mu bakunzi ba muzika muri Tanzania na Kenya bakomeje kuvuga ko umwana Tanasha aherutse kubyara atari uwa Diamond ahubwo ari uw’umwarabu kuko ngo afite imisatsi yabo.



Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Global Publishers aravuga ko nyuma yo kubyara umwana w’umuhungu,Diamond na Tanasha batameranye neza kuko ngo uyu mwana yavukanye imisatsi y’Abarabu.

Umuryango wa Mondi [Diamond Platnumz] wamusabye kumara izi mpaka hagakorwa isuzuma rya DNA kugira ngo bamenye neza niba uyu mwana ari uwe.

Umwe mu bahaye iki kinyamakuru inkuru yagize ati “Nibyo koko benshi baratunguwe nyuma yo kubona amafoto menshi Diamond Platnumz yatwoherereje agaragaza umutwe w’umwana we.Bamwe bavuga ko afite umusatsi w’Abarabu abandi bakavuga ngo ni Singinga ariko ikizakuraho uru rujijo n’ugupima DNA.”

Uwitwa Juma Lcox usanzwe ari inshuti ya hafi y’umuryango wa Diamond yavuze ko mu by’ukuri uyu mwana ari uwa Diamond.

Ikinyamakuru Peace cyavuganye na Mama Dangote ku byerekeye ibi bya DNA amubwira ko nabo babibonye gutyo kuri Internet.

Andi makuru avuga ko uyu mwana yakurikije Tanasha kuko ngo yabyawe n’Umunyakenyakazi na se w’Umutaliyani.

Si ubwa mbere umuryango wa Diamond ushidikanyije ku mwana yabyaye, kuko muri 2015 ubwo umukobwa w’imfura yabyaranye na Zari witwa Latifah "Tiffah Dangote" byavuzwe ko atari uwe hitabazwa gupimisha DNA babona kubyemera.




Umwana wa Diamond na Tanasha biravugwa ko ari uw’umwarabu

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wacuruzaga imiti yatunguranye yegukana ikamba rya Miss...

Umukobwa ucuruza imiti ukomoka mu gihugu cya Tailand w’imyaka 25 yambitswe...
13 November 2019 Yasuwe: 1489 0

Ufatwa nka Mama wa Rema yahishuye impamvu uyu mugore yataye Eddy Kenzo...

Hashize igihe gito Rehema Namakula uzwi nka Rema asize uwari umugabo we...
12 November 2019 Yasuwe: 5260 0

Weasel umugabo wa Teta Sandra yakubitiwe mu kabari nk’iz’akabwana ajyanwa kwa...

Weasel yakubtiwe mu kabari kazwi cyane mu gace ka Bunga aho yari yagiye ari...
12 November 2019 Yasuwe: 3566 0

Reba abanyamidelikazi bafite uruhu rudasanzwe rutangaza abantu[AMAFOTO]

Birazwi ko buri muntu wese aba afite uruhande rwiza cyangwa ibimuranga ku...
12 November 2019 Yasuwe: 3794 0

Ali Kiba yabwiye amagambo mva mutima umugore we batandukanye nta gihe...

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania,Ali Kiba yandikiye ubutumwa...
12 November 2019 Yasuwe: 3756 0

Sheebah Karungi yizihije isabukuru ye y’amavuko mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Umugandekazi Sheebah Karungi, arikwizihiza isabukuru y’Imyaka 30 amaze...
11 November 2019 Yasuwe: 5035 0