skol
fortebet

Diamond aragera i Kigali ashaka agace azaturamo

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze iminsi atangaje y’uko ashaka gutura mu Rwanda, yamaze gutangaza y’uko mu mpera z’iki cyumweru azaba ari i Kigali mu kiruhuko aho yavuze ko azishimana n’abakunzi be.
Abdul Nasibu uzwi nka Diamond Platnumzni afite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye, afite urubuga rwa internet ‘Wasafi’ rucururizwaho ibihangano bye n’abandi bahanzi bakorana, anaherutse gutangira gucuruza ubunyobwa mu Rwanda abinyujije muri kompanyi yamufashije kubusakaza mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatatu (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze iminsi atangaje y’uko ashaka gutura mu Rwanda, yamaze gutangaza y’uko mu mpera z’iki cyumweru azaba ari i Kigali mu kiruhuko aho yavuze ko azishimana n’abakunzi be.

Abdul Nasibu uzwi nka Diamond Platnumzni afite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye, afite urubuga rwa internet ‘Wasafi’ rucururizwaho ibihangano bye n’abandi bahanzi bakorana, anaherutse gutangira gucuruza ubunyobwa mu Rwanda abinyujije muri kompanyi yamufashije kubusakaza mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram amenyesha abanyarwanda by’umwihariko abari mu Mujyi wa Kigali ko azaza kuharuhukira mu mpera z’iki cyumweru turimo.

Yagize ati “Rwanda! Ngiye kumara impera z’icyumweru muri Kigali. Muze twishime, dufate amafoto, muntembereze umujyi wanyu.”

Ubutumwa bwa Diamond

Uyu muhanzi ariko yirinze gutangaa agace azaba arimo ku buryo abakunzi be bahamusanga.Hashize iminsi 2, Diamond umaze iminsi aguze inzu yo gukoreramo ibitangazamakuru bye birimo Radio na TV yatangiye kugisha inama ya hantu yatura muri Kigali ashimangira ko yashimishwa no kuhagira urugo.

Mu butumwa yanditse mu Cyongereza n’Igiswahili buherekejwe n’ifoto y’inyubako ya Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel yabajije abakunzi be agace babona yaturamo, ati: “Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hanyura?”

Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi agera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 18 Mutarama 2018.

Ibitekerezo

  • Wlcm dear diamond tunakupenda sana fasi nzuri ni rusororo mount near Riviera school

    Welcome Diamond.Ngwino ukore investment uteze u Rwanda imbere.Nkunda indirimbo zawe zitwa Marry You na I Miss You.Ariko mfite ubwoba yuko uzatumarira abakobwa.Mpora mbona bakwandika bavuga abakobwa wateye inda.Nyamara ufite umugore kandi mwiza.Kuki atariwe muryamana gusa?Aba STARS sinzi impamvu mukunda gushurashura.Ntabwo mwemera ko ari icyaha kandi imana ibitubuza?Ndagusabye,nugera mu Rwanda ntuzadufatire abakobwa.Ikibazo nuko ari beza cyane kurusha ab’iwanyu muli Tanzaniya.Ariko kubera ko ari abakristu,nizere ko bazubaha itegeko ry’imana,bakanga ko muryamana.Ikibazo na none nuko abakobwa bafata aba STARS nk’imana.Urugero,igihe Meddy na The Ben bazaga ino,abenshi bashakaga kuryamana nabo ndetse bamwe bararyamanye nkuko ibinyamakuru bivuga,bikerekana n’amafoto.
    This world is out of control.Turi mu minsi y’imperuka koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa