skol
fortebet

Diamond aragisha inama yaho yatura muri Kigali

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze iminsi aguze inzu yo gukoreramo ibitangazamakuru bye birimo Radio na TV yatangiye kugisha inama ya hantu yatura muri Kigali ashimangira ko yashimishwa no kuhagira urugo.
Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram aho yavuze ko yifuza kugura inzu yo guturamo i Kigali kuko akunda igihugu cy’u Rwanda asaba ibitekerezo abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda agace yaturamo.
Mu butumwa yanditse mu Cyongereza n’Igiswahili buherekejwe n’ifoto y’inyubako ya Kigali (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze iminsi aguze inzu yo gukoreramo ibitangazamakuru bye birimo Radio na TV yatangiye kugisha inama ya hantu yatura muri Kigali ashimangira ko yashimishwa no kuhagira urugo.

Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram aho yavuze ko yifuza kugura inzu yo guturamo i Kigali kuko akunda igihugu cy’u Rwanda asaba ibitekerezo abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda agace yaturamo.

Mu butumwa yanditse mu Cyongereza n’Igiswahili buherekejwe n’ifoto y’inyubako ya Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel yabajije abakunzi be agace babona yaturamo, ati: “Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hanyura?”

Naseeb Abdul Juma wamenyekanye nka Diamond

Uyu muhanzi afite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye, afite urubuga rwa internet ‘Wasafi’ rucururizwaho ibihangano bye n’abandi bahanzi bakorana, anaherutse gutangira gucuruza ubunyobwa mu Rwanda abinyujije muri kompanyi yamufashije kubusakaza mu Rwanda.

Muri Nyakanga, Diamond aherutse mu Rwanda aho yakoreye ingendo mu ndege ya Kajugujugu.Uyu muhanzi kandi yakoze ibitaramo bitandukanye harimo n’ibyo yakoreye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Umufasha we Zari The Lady Boss yakunze kugenderera u Rwanda ari kumwe n’umugabo we ubwo bitabiraga igitaramo cyateguwe na Teta Sandra.

Diamond afite indirimbo nyinshi zamushyize ku gasongero muri Afurika y’Uburasirazuba nka ’Mbagala’, ’Nataka Kulewa’, ’Moyo Wangu’, ’Nana’ na ’Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Yifashishije ifoto ya Convention Center na Radisson Blu,Diamond yagaragaje ko ashaka gutura mu Rwanda

Ubwo Diamond aheruka mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa