skol
fortebet

Diamond arashinjwa kubyara umwana ku mukobwa bakoranye indirimbo

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Iburasirazuba arashinjwa gutera inda umukobwa witwa Hawa banakoranye indirimbo, ngo uyu muhanzi ntiyigeze agaragaza uruhare rwe mukurera uyu mwana. Diamond avuzweho kwirengagiza umwana yabyaye nyuma y’uko no minsi ishize nabwo yavuzweho gutera inda umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo akamwihana bidateye kabiri.
Umukobwa witwa Hawa usanzwe ari umuhanzikazi banaririmbanye mu ndirimbo yitwa “Nitarejea”, aramushinja ko babyaranye (...)

Sponsored Ad

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Iburasirazuba arashinjwa gutera inda umukobwa witwa Hawa banakoranye indirimbo, ngo uyu muhanzi ntiyigeze agaragaza uruhare rwe mukurera uyu mwana.

Diamond avuzweho kwirengagiza umwana yabyaye nyuma y’uko no minsi ishize nabwo yavuzweho gutera inda umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo akamwihana bidateye kabiri.

Umukobwa witwa Hawa usanzwe ari umuhanzikazi banaririmbanye mu ndirimbo yitwa “Nitarejea”, aramushinja ko babyaranye ariko akumutererana.

Ikinyamakuru Bongo Stars cyashyize hanze amashusho ya Hawa asobanura uko nyina wa Diamond yamusuye mu bitaro agiye kubyara. Ngo uyu mukecuru yari azi neza ko uyu mwana ari uw’umuhungu we.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo kwibaruka yakoze uko ashoboye kose kugirango ahure na Diamond cyangwa ngo baganire uburyo uyu mwana bamurera ariko ngo byaranze kugeza ubu.

Yagize ati “Nagerageje kumugeraho ariko ibyo nakoze byose ntibyampiriye, arabizi ko mfite uruhinja rwe gusa ntiyigeze agera hano n’umunsi n’umwe ngo arebe umwana.”

Hawa wabyaranye na Diamond amaze iminsi yarahagaritse ibikorwa bya muzika nyuma yo kwibasirwa n’ibiyobyabwenge, umuryango we watangiye kumukurikirana no kumugira inama.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Nyina w’uyu mukobwa yananiwe kwihanga ararira nyuma yo kwibuka imvune yagize arera umwana bivugwa ko umukobwa yamubyaranye na Diamond ariko akaza kumwihakana.

Kugeza ubu Diamond Platnumz uheruka mu Rwanda, ntacyo aratangaza kuri aya makuru y’umwana bivugwa ko yabyaranye n’umukobwa baririmbanye.

Ibitekerezo

  • Birasekeje kandi birababaje.Abakobwa nibo biteza ibibazo.Kuko nibo bishyira abasore n’abagabo.Baramutse batabishyiriye,ntabwo babasambanya.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzasezerana mu mategeko.
    Kubera ko abantu banga kumvira imana,bituma isi yose igira ibibazo byinshi:Ibinyendaro,gukuramo inda,etc...
    Reba intambara ziri mu isi.Nyamara imana idusaba gukundana,ikatubuza kurwana.Ibihugu byose bikoresha Military Budget ya 2 Trillions USD buri mwaka.Nukuvuga hafi inshuro igihumbi National Budget y’u Rwanda !!!
    Ayo mafranga akoreshwa mu kwica abantu imana yiremeye.Bible ivuga ko iyi si iyoborwa na Satani (Yohana 12:31).
    Kugirango isi izahinduke Paradizo,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka uri hafi.Abazarokoka bazaba muli Paradizo iteka ryose (Zaburi 39:27).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa