skol
fortebet

Diamond arashinjwa kwiba indirimbo The One

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangiye kwibasirwa n’Abanya-Namibia, bamushinja gushishura indirimbo ye nshya yise “The One”. Bavuga ko yayishishuye umuhanzi w’iwabo witwa King TeeDee.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yatumye Abanya-Namibia bacika ururondogoro, imaze iminsi ibiri ishyizwe kuri YouTube. Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni n’ibihumbi 800.

Bamwe muri aba bafana bashinje umuhanzi Diamond kugambanira TeeDee, banamusaba kutazigera ajya kuririmbira muri Namibia. Cyakora cyo hari abandi bagerageje kumurengera bashimangira ko The One ari nziza cyane.

King TeeDee nyir’ukwibwa indirimbo we avuga ko Diamond yahinduye indirimbo ye nziza kurushaho, ashimangira ko iriya ndirimbo yanamukoze ku mutima.

Amagambo y’uyu muhanzi wo muri Namibia yatumye abenshi bajya mu rujijo bibaza niba haba ari ubufatanye bw’ibanga buri hagati ye n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ntabwo birasobanuka niba Diamond yarashishuye iriya ndirimbo abigambiriye cyangwa ari ibyamugwiririye. Cyakora cyo si ubwa mbere uyu muhanzi ukunzwe muri Tanzania no mu karere ka Afurika y’iburasirazuba avuzwe mu makimbirane ashingiye ku bihangano, kuko hari abahanzi benshi baba ab’iwabo muri Tanzania no hanze yabo bagiye babipfa.

Anakunze kugongana kenshi na BASATA (Urwego rwa Tanzania rushinzwe kugenzura ubugeni, sinema n’umuziki) bapfa bimwe mu bihangano akenshi biba bihabanye n’umuco wa Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa