skol
fortebet

Diamond ashobora kwisanga mu gahinda n’umubabaro mwinshi nyuma yo kumenya inkuru mbi kuri Papa we

Yanditswe: Saturday 23, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ashobora kwisanga mu gahinda n’umubabaro mwinshi nyuma yo kumenya inkuru mbi y’uko Papa we agiye gucibwa amaguru.

Sponsored Ad

Aya makuru atari meza yamaze kujya ahagaragara aho intandaro yo kubura amaguyu kur’uyu mubyeyi ngo ari uburwayi bikomeye amaranye igihe ndetse bikaba byarananiranye ko yakira.

Abdul Jumaa ubyara Umuhanzikazi Diamond ngo ubu burwayi budasanzwe bwamufashe buhereye ku birenge butangira gukwirakwira umubiri wose,kugeza aho abaganga bamaze gufata umwanzuro wo kumuca amaguru.

Nubwo bivugwa gutya ariko ngo uyu mugabo Abdul Jumaa ntameranye neza n’umuryango we biturutse ku rwango yabanje kugirana n’umugore we Sanura Kassim ‘Sandra’ nyuma abana na bo baramwanga ari nabo barimo Umuhanzi Diamond kugeza aho ubu ngo amaze imyaka igera mu 10 yibana mu nzu ye wenyine mu gace kitwa Magomeni muri Kagera naho Diamond na nyina bakaba bibera mu buzima bwiza i Dar es Salaam.”

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Ijumaa Wikienda uyu mugabo yavuze ko atari yakiganiraho n’umuhungu we Diamond aha yagize ati:“Ntabwo namuvugaho gusa njye ndashimira Imana kuko yampuje n’umwana wanjye wabaga mu Bwongereza Zubeda Humphries waje hano kugira ngo ampe ubufasha nivuze.”

Uyu mugabo ngo nta mahirwe yo kuba yakira akaba ari nayo mpamvu abaganga banzuye ko agomba gucibwa amaguru nyamara ariko ngo iyi ndwara yari ayimaranye igihe aho yakomeje kuyibana ariko ubu ngo byamaze kunanirana ari nayo mpamvu hafashwe umwanzuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa