addresiya
startimes

Diamond ku munsi w’abakundana ’Saint Valentin’ yatunguye Tanasha ari mu kiganiro amukorera agashya[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 15 February 2019 Yasuwe: 7258

Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Gashyantere 2019, hasanzwe haba umunsi mukuru w’abakundana, umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz yatunguye umukunzi we mushya Tanasha Oketch amwereka urukundo rudasanzwe ubwo yari ari mu liganiro kuri radio asanzwe akoraho.



Uyu muhanzi yifashishije ubunararibonye asanzwe afite mu rukundo, yoherereje uyu mukunzi we indabo nyinshi ndetse n’abanyamuziki bo kumuririmbira kugira ngo arusheho kumererwa neza kuri uyu munsi benshi bizihiza bagaragaza intera urukundo rwabo rumaze kugeraho.

Uyu mukunzi wa Diamond asanzwe akora kuri Radio y’i wabo yitwa NRG Radio. Uyu ni nawe mukowa witezweho kuzarwubaka n’uyu muhanzi nk’uko bimaze igihe bigarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu karere k’ibiyaga bigari.

Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe kuba uyu munsi, gusa mu minsi ishize Diamond yatangaje ko gahunda y’ubukwe yahindutse bitewe n’uko Nyirabukwe yari afite akazi kenshi kuri uyu munsi.

ku munsi w’ejo mu masaha y’umugoroba, Diamond yanditse kuri instagram yifuriza umukunzi we Tanasha umunsi mwiza w’abakundana, amubwira ko afite icyizere cy’uko impano amwoherereza aza kuyakirana umutima ukunze.

Ati “Kubera y’uko ari wowe ‘valentine’ wanjye uhoraho. Mfite icyizere cy’uko impano ntoya naguteguriye iri buze kugushimisha. Ndikure yawe ariko umutima wanjye uri nawe aho uri hose.”

Tanasha yahise yandika amusubiza mu ndirimbo nk’Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa, ashimangira ko amukunda byabuze urugero.

Mu ijoro ry’uyu munsi, Tanasha wari mu kiganiro kuri NRG Radio, yatunguwe n’abasore n’inkumi binjiranye indabo nyinshi abandi bacuranga bamwifuriza umunsi mwiza w’abakundanye (Saint Valentin).

Uyu mukobwa wabujijwe n’umuryango we guhita abyarana na Diamond, byamurenze, maze yandika kuri instagram ashima byimazeyo Diamond wamuzirikanye. Ati “Wakoze kuntungura. Nabuze icyo kuvuga wanabyumva no mu ijwi ryanjye, natunguwe. Watumye umunsi wanjye ugenda neza. Ndagukunda.”

Yungamo ati “Wakoze cyane rukundo rwanjye. Ndi umugore w’umunyamahirwe ku kugira njye nyine ku Isi. Amagambo ntashobora gusobanura uko niyumva ubu.” Diamond yamusubije ko amukunda, arenzaho utumenyetso tw’umutima.

Tanasha Barbieri Oketch w’imyaka 22 uri mu rukundo na Diamond akoresha amazina ya Zahara Zaire ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe na Diamond ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ringtone umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye...

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya utavugwaho rumwe wo muri Kenya, Ringtone...
5 June 2020 Yasuwe: 1755 0

Hamisa Mobetto yasingije Ali Kiba maze atesha agaciro Diamond...

Umukobwa usanzwe agaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo z’umuhanzi Diamond...
5 June 2020 Yasuwe: 1878 0

Hamisa Mobetto yavuze uburyo kuvugana na Diamond ari uguta umwanya

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz umwana...
4 June 2020 Yasuwe: 2152 0

Davido yavunitse ukuguru bituma umukunzi we asuka amarira

Nyuma y’aho umuhanzi David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido agaragaje ko...
4 June 2020 Yasuwe: 2787 0

Tanasha yanenze bikomeye Diamond utubahiriza inshingano ze

Umuhanzi Diamond Platnumz yanenzwe n’umwe mu bagore be babyaranye witwa...
4 June 2020 Yasuwe: 1053 1

Rose Muhando yabwiye amagambo akomeye Silas wakwirakwije iby’urupfu rwe...

Umuhanzikazi Rose Muhando wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana iwabo muri...
4 June 2020 Yasuwe: 1143 0