skol
fortebet

Diamond n’ inshoreke ye Hamisa Mobetto bongeye kunga ubumwe

Yanditswe: Sunday 19, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo guca muri byinshi birimo n’inkiko Hamisa Mobetto ashinja umuhanzi Diamond Plutnumz kutamufasha kurera umwana babyaranye, ubu bari kumwe mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Ibi byo kuba Hamisa Mobetto na Diamond bari kumwe mu mujyi wa Dubai birashimangirwa n’ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Diamond ari kumwe n’inshuti magara ya Hamisa Mobetto ndetse iyo foto nanone ikagaragaza Hamisa Mobetto ari kumwe n’iyi nshuti ye bose baherereye i Dubai.
Umuhanzi (...)

Umuhanzi Diamond yagiye i Dubai mu bitaramo by’iserukiramuco rya One Festival mu gihe nta mpamvu izwi yaba yarajyanye Hamisa Mobetto i Dubai, abakurikiranira hafi ibi byamamare bakabiheraho bemeza ko Hamisa Mobetto yaba yaragiye i Dubai ngo abashe kubonana na Diamond, dore ko yanatangarije Ayo TV yo mu gihugu cya Tanzania ko Diamond ari umubyeyi mugenzi we.

Mu cyumweru gishize nibwo urukiko rw’abana muri Tanzania rwatesheje agaciro ikirego cya Hamisa Mobetto wasabaga kujya ahabwa indezo y’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 900 buri kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa