skol
fortebet

Diamond n’itsinda rye ryose rya Wasafi bagiye kuza gutaramira Abanyarwanda

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Kuya 2 Nyakanga 2017 nibwo biteganyijwe ko umuhanzi Diamond Platnumz azataramira i Kigali afatanyije n’itsinda ryubatse amateka ku Isi muri muzika rya Morgan Heritage.
Diamond na Morgan Heritage bazaba baje gutangiza ibitaramo ngarukamwaka bya Fiesta byari bisanzwe bibera muri Tanzania. Icyo aba bahanzi bombi bazakorera mu Rwanda kizaba ku itariki ya 2 Nyakanga 2017. Diamond Platnumz agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda.
Iki gitaramo cya Diamond na Morgan Heritage cyateguwe bigizwemo (...)

Sponsored Ad

Kuya 2 Nyakanga 2017 nibwo biteganyijwe ko umuhanzi Diamond Platnumz azataramira i Kigali afatanyije n’itsinda ryubatse amateka ku Isi muri muzika rya Morgan Heritage.

Diamond na Morgan Heritage bazaba baje gutangiza ibitaramo ngarukamwaka bya Fiesta byari bisanzwe bibera muri Tanzania. Icyo aba bahanzi bombi bazakorera mu Rwanda kizaba ku itariki ya 2 Nyakanga 2017.

Diamond Platnumz agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda.

Iki gitaramo cya Diamond na Morgan Heritage cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na Clouds TV Rwanda.

Umujyanama wa Diamond Sallam Sharaf abinyujije kuri Instagram yashimangira ko urugendo uyu muhanzi agiye kugirira mu Rwanda rugamije gutangiza ibitaramo bya Fiesta bisanzwe bibera muri Tanzania bikitabirwa n’abahanzi b’ibikomerezwa ku Isi. Yagize ati “Ku nshuro ya mbere Fiesta igiye kubera i Kigali mu Rwanda ku itariki ya 2 Nyakanga 2017. Umuhanzi ukomeye ni Diamond Platnumz n’itsinda ryose rya Waasafi rizaba rihari…”

Ubutumwa umujyanama wa Diamond yacishije kuri Instagram ashimangira iby’iki gitaramo.

Diamond yaherukaga kuza mu Rwanda mu Ukuboza 2014, icyo gihe yaririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2015.

Abagize itsinda rya Morgan Heritage bazafatanya na Diamond gutaramira Abanyarwanda.

Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na “Peetah” Morgan, Una Morgan, Roy “Gramps” Morgan, Nakhamyah “Lukes” Morgan ndetse na Memmalatel “Mr. Mojo” Morgan.

Iritsinda kandi riherutse kwegukana igihembo gikomeye cya Grammy Award 2016 mu cyiciro cya Best Reggae Album.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa