skol
fortebet

Diamond n’umukunzi we Tanasha icyemezo bafashe cyakuye benshi umutima bibaza amaherezo y’urugo rwabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

cyemezo umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we mushya Tanasha Donna bafashe cyatunguranye, basibye amafoto yose abahuza ku mbuga nkoranyambaga, nubwo babihaye ikindi gisobanuro bimenyerewe ko iyo bibaye ku bindi byamamare bifatwa nk’ishusho y’indunduro ku mubano.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ukuboza 2018, ubwo aba bombi bari bamaze kugaragaza andi mafoto y’ibihe byiza bamazemo iminsi mu gusoza uruzinduko bagiriye mu Mujyi wa Mwanza wo muri Tanzania aho Diamond yari yatembereje umukunzi we Tanasha akanahakorera igitaramo gikomeye n’abandi bahanzi batandukanye bo muri Wasafi.

iki cyemezo cyatunguranye cyatumye benshi babanza kugwa mu kantu n’urujijo babonye isibwa ry’amafoto ya Diamond n’umukunzi we, bibaza niba Tanasha yaba abaye umwe mu bakobwa bakundanye igihe gito n’uyu muhanzi nubwo yiyemeje kuzamushyira mu rugo bagashyingiranwa vuba bidatinze.

Tanasha Donna yahaye uyu mwanzuro ikindi gisobanuro avuga ko ari ubwumvikane yagiranye n’umukunzi we Diamond, ntiyamuvuze no mu izina ahubwo yagize ati “D nanjye twafashe umwanzuro wo kugumisha urukundo rwacu mu buzima bwacu bwite tukaba tubukuye ku mbuga nkoranyambaga… Tukihugiraho, tugahugira ku byishimo byacu, tugahugira ku hazaza hacu. Mu gihe gikwiye tuzongera tubishyire ku mugaragaro na none.”

Uyu mukobwa kuri iyi ‘post’ yari yakuyeho uburyo bwo gutuma abamukurikira batanga ibitekerezo, hari handitseho andi magambo aho yagize ati: “Kugira ngo nkureho urujijo, D nanjye twumvikanye ko byaba bihutiyeho guhita dushyira ku mbuga nkoranyambaga iby’urukundo rwacu aka kanya. Twafashe uwo mwanzuro wo kurugumisha hagati ya twembi gusa kugeza ubwo tuzumva biri ngombwa ko turugarura ku mugaragaro. Imana ibahe umugisha mwese.”

Nta jambo na rimwe Diamond aravuga kuri uyu mwanzuro utunguranye umukunzi we yavuze ko bafashe ahubwo yasibye ikitwa ifoto yose bahuriyemo n’andi yose yagaragaramo uyu mukobwa usanzwe uzwi nk’umunyamakuru ukomeye kuri NRG Radio yo muri Kenya.

Amafoto y’aba bombi yasibwe nyuma y’akanya gato bashyize hanze iy’urugendo barimo ubwo bavaga mu Mujyi wa Mwanza berekeza i Mombasa aho Diamond Platnumz afite ikindi gitaramo gikomeye.

Ikindi cyatunguranye ku mubano wa Diamond na Tanasha ni urujijo rwavutse ubwo uyu muhanzi yabazwaga n’umwe mu bafana be umunsi w’itariki y’ubukwe bwabo akamusubiza avuga ko buzataha ku wa 14 Gashyantare 2018 aho kuvuga 2019.

Mu Mujyi wa Mwanza, Diamond n’umukunzi we bahagiriye ibihe byiza bishimisha mu buryo butandukanye. Yamujyanye mu duce tw’icyaro cya amutwaye kuri moto yihariye yo gutemberaho [Quad Bike] ari nako bagenda banywa ‘champagne’ bishimira ubuzima.

Ibihe byiza byihariye aba bombi babigiriye n’ahitwa Wag Hill Lodge hegeranye n’inkombe z’Ikiyaga cya Victoria. Umukunzi wa Diamond yafatiye amafoto menshi ku mucanga ari kumwe n’inshuti ze zamuherekeje andi ayafatira mu buriri ategereje umukunzi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyerekezo cy’urukundo rw’aba bombi nubwo Diamond yamaze kwemeza ko azamurongora bitarenze amezi atatu ndetse bikavugwa cyane ko ashobora kubikora ku itariki y’abakundanye muri Gashyantare 2019 ubwo azaba yizihiza umwaka umwe abenzwe na Zari bahoranye.

Abo mu muryango wo kwa Diamond ubusanzwe badakunze kumworohera na gato iyo yahisemo umukobwa badashaka by’umwihariko nyina witwa Bi Sandra, kuri iyi nshuro bari bemeje ko ari umukobwa wababera umukazana mwiza, bamuha ikaze bavuga ko niba umusore wabo yarahisemo uzamubera umugore na bo bishimye kandi babyakiriye neza.

Ibitekerezo

  • "...andi ayafatira mu buriri ategereje umukunzi" !!!! Irire abana mwana, iby’amafoto na za social media bizaba biza. Igitsina gore weee, yewe ntacyo mvuze da, mutantera amabuye.

    Ikibaranga nuko bombi biyandaritse.Nibarongorana bazashwana.Ibyo Diamond yakoreye Mobeto na Zari,nibyo azakorera uyu.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa