Diamond na Hamisa Mabetto bagaragaye baryamanye mu buriri bahuje urugwiro[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 16 April 2018 Yasuwe: 7765

Diamond ndetse na Hamisa Mabetto babyaranye umwana bashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza baryamanye mu gitanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 mata ku mbuga zitandukanye za interinet hakwirakwijwe amashusho agaragaza Umuhanzi Diamond ndetse na Hamisa Mabetto babyaranye umwana barimo kwishimana mu buriri bigaragara ko bari bahuje urugwiro.

Ibi bije nyuma yaho Diamond ndetse na Hamisa batunguwe bombi ku rubyiniro mu itangangwa ry’ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu gukina filime mu bihembo byiswe Cinema Zetu ibirori byabereye mu gihugu cya Tanzania aho aba bombi basabwe kuza ku rubyiniro guhereza umukinnyi wa filime igikombe bikarangira bahoberanye ubona ko bari bakumburanye .

Aya mashusho yashyize hanze agaragaza Hamisa aryamye ku gitandana mu gihe Diamond yararimo guseka afata n’amashusho yambaye igituza yicaye hejuru ya Hamisa Mabetto gusa bikagaragara ko uyu mugore bari byaryamanye atashatse kujya muri camera cyane kuko yageragezaga guhisha amaso gusa ntibimukundire.

Umubano wa Hamisa Mabetto ndetse na Diamond wamenyekanye bwa mbere ubwo yamushyiraga mu mashusho y’indirimbo yise Salome aho nyuma byaje kuvugwa ko yamuteye inda bakabihakana gusa nyuma y’amezi macye ndetse nyuma bikavugwa ntandezo amuha ,akamujyana mu nkiko bikarangira urukiko rubasabye ko basubira mu rugo bakiyunga byakwanga bakagaruka mu rukiko ,gusa magingo aya bgaragara ko bamaze guhuza urugwiro ndetse ko ibibazo bibavugwaho babishakiye umuti .

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Jojo

    Sha disi si Mabetto, mushake iyo video irahari muyirebe neza nti mukajye mu twifotoreza.

    April 2018
  • chat_bubble Sowhat

    Abafite inkwi barya ibihiye kbs

    April 2018

Inzindi nkuru

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda barijijwe n’ibyo baboneye mu...

Kuri uyu wa gatandatu, abakobwa 20 bari mu mwiherero utegura umunsi wa...
19 January 2019 Yasuwe: 2690 0

Meddy n’umukunzi we baracyari ku mugabane w’Afurika aho bagiye kuruhukira ku...

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy n’umukunzi we Mehfira Mimi...
19 January 2019 Yasuwe: 3367 0

Umuhanzikazi nyarwanda w’icyamamare yatunguranye agaragara asomana mu buryo...

Ingabire Deborah uzwi cyane mu muziki nka Marina umwe mu bahanzikazi...
19 January 2019 Yasuwe: 2549 1

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ikintu atifuza ko umwana we w’umukobwa...

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko yababazwa cyane no kuba umukobwa we...
19 January 2019 Yasuwe: 1339 0

Urukiko rwo muri Uganda rwanze ko Alubumu ya nyakwigendera Mowzay Radio...

Urukiko rwo muri Uganda rwanze ko Alubumu y’indirimbo nyakwigendera Mowzey...
18 January 2019 Yasuwe: 1508 2

Tanasha yavuze uburyo yamenyanye na Diamond n’ibindi yamukundiye[AMAFOTO]

Umunyakenyakazi Tanasha Donna witegura kurushinga n’umuhanzi wo muri...
18 January 2019 Yasuwe: 2774 0