skol
fortebet

Diamond na mushiki we uvugwaho gusuzugura bakumiriwe mu kiriyo cya se

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya Diamond na Se dore ko uyu muhanzi aherutse no kwibasirwa n’umuvandimwe w’umugore we Zari umushinja kutita ku rugo rwe.
Mzee Abdul Juma ni se wa Diamond akaba ari nawe ubyara Queen Darlene.Yatangaje ko ubwo azaba amaze gupfa atifuza ko abana be bazegera imva ye.
Uyu musaza yihanije bikomeye abana be barimo icyamamare Diamond Platnumz na mushiki we ko aramutse yitabye Imana adakeye ko bazamuhamba cyangwa ngo begere isanduku ye.Ni mu kiganiro yahaye (...)

Sponsored Ad

Intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya Diamond na Se dore ko uyu muhanzi aherutse no kwibasirwa n’umuvandimwe w’umugore we Zari umushinja kutita ku rugo rwe.

Mzee Abdul Juma ni se wa Diamond akaba ari nawe ubyara Queen Darlene.Yatangaje ko ubwo azaba amaze gupfa atifuza ko abana be bazegera imva ye.

Uyu musaza yihanije bikomeye abana be barimo icyamamare Diamond Platnumz na mushiki we ko aramutse yitabye Imana adakeye ko bazamuhamba cyangwa ngo begere isanduku ye.Ni mu kiganiro yahaye Global TV aho yagize ati “Ndamutse mpfuye uyu munsi, umwana wanjye (Diamond) ntakirirwe anashyingura cyangwa ngo yegere isanduku yanjye.”


Darlene mushiki wa Diamond nawe yiyamwe na Se

Se wa Diamond yakomeje avuga ko abana be bamusuzugura bitwaje umuziki ariko cyane ngo umukobwa we witwa Queen Darlene utajya umwikoza.Ati :"Kubera umuziki Queen Darlene yatangiye kunsuzugura kandi byarambabaje cyane bityo bikantera kuvuga nti ‘ umunsi nzapfa ntazegere isanduku yanjye aje kunshyingura’, Ntabwo ndi se.”

Si ubwa mbere uyu mubyeyi Mzee Juma agirana amakimbirane n’abana be.Mu myaka yatambutse yakunze kuzamura ijwi avuga ko ababazwa bikomeye no kuba umwana we Diamond atamwitaho, gusa bivugwa ko ibi byose Diamond abikora ashingiye ku kuba ise yaramutaye na Nyina.

Ise wa Diamond

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa