skol
fortebet

Diamond na N’golo Kante mu bahawe ibihembo bihabwa abantu bakoreye abababaye ibikorwa by’urukundo

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania, ari mu begukanye ibihembo bya Best Of Africa Awards byatangiwe i Londres mu Bwongereza ku cyumweru.

Sponsored Ad

Diamond wamamaye mu ndirimbo zakunzwe na benshi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, yahawe igihembo kizwi nka “Philanthropic Endeavour” gihabwa umuntu wakoreye abababaye ibikorwa by’urukundo.”

Uyu muhanzi yabwiye abari bitabiriye uriya muhango ko igihembo yahawe kigomba kutera imbaraga urundi rubyiruko rw’Abanyafurika, ndetse n’abandi bahanzi bagenzi be.

Ati” Mbere na mbere nejejwe kandi ntewe ishema no guhabwa iki gihembo, kandi ndizera ko kizatera imbaraga urubyiruko rwinshi rw’iwacu ndetse kikanahindura intekerezo z’abahanzi bagenzi banjye.”

Diamond yanabonye umwanya wo gufatana amafoto y’urwibutso n’ibyamamare nka N’Golo Kante cyo kimwe na Rio Ferdinand wamenyekanye cyane muri Manchester United.

Ibihembo bya Best of Africa Awards bitangwa buri mwaka uhereye muri 2011. Uyu mwaka byatangwaga ku ncuro ya munani.

Bihabwa Abanyafurika biganjemo Abanyamuziki n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakoze ibikorwa bigira uruhare mu guhindura imibereho ya muntu.

Abakinnyi nka Wilfried Zaha ukinira Crystal Palace na Alex Iwobi wa Everton bari mu bagiye begukana ibi bihembo.

Uyu mwaka kandi hanatowe ikipe y’abakinnyi beza bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika ariko bakina i Burayi, ikaba igaragaramo N’golo Kante, Umufaransa ufite inkomoko mu gihugu cya Mali kuri ubu ukinira Chelsea yo mu Bwongereza.


Diamond ari kumwe na Rio Ferdinand wahoze akinira Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa