Diamond na Rayvan nabo bari gushinjwa ubushishuzi bukabije[AMAFOTO+VIDEO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 February 2019 Yasuwe: 1546

Nyuma y’iminsi ine gusa abahanzi bo muri Tanzania, Diamond Platnumz na Rayvanny bashyize hanze indirimbo bahriyemo bise “Tetema” hamaze gutahurwa ko bayishishuye muburyo bw’amagabo ndetse na tumwe mu duce tugize amashusho yayo.

Tetema ni indirimbo yashyizwe ahagaragara ku italiki ya 6 Gashyantare 2019, mu minsi ine imaze igiye hanze, igashyirwa kuri Youtube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu.

Nyuma y’amasaha make imaze kugezwa kuri rubanda, iyi ndirimbo ya Diamond na Rayvanny yaherekejwe n’ubutumwa buvuga ko bayishishuye umuhanzi Tyler the Creator n’indirimbo ye “See You Again”.

Imwe mu mashusho agaragara muri Tetema akanagaragara muri See u Again

Ikinyamakuru Kahawatungu, gitangaza ko uhereye ku masegonda 15 y’iyi ndirimbo ya Diamond na mugenzi, hari amwe mu magambo ahura mu bitero, by’umwihariko ku mashusho yayo, ngo aba basore bakaba barakoresheje itsinda ry’Ababyinnyi bambaye imipira (T-Shirts) y’imyeru n’ingofero, batambuka bari ku mirongo inyuma yabo haparitse indege, amashusho asa neza 100% n’ayo muri iyi ndirimbo ‘See you Again”.

Amashusho y’indirimbo ‘See you Again”. Yashyizwe hanze muri Kanama umwaka ushize, kuri youtube ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 27 zirenga.

Rimwe mu mashusho yo muri See u Again ryashishuwe muri Tetema

Diamond na mugenzi we bashinjwa gushishura bakaba ntacyo bari batangaza kuri ibi bashinjwa dore ko iyi ndirimbo yabo ifite ibitekerezo (Comments) byayitanzweho bisaga 8200, bamwe bagaruka kuri ubu bujura.

REBA AMASHUSHO YA TETEMA

REBA HASI INDIRIMBO SEE U AGAIN YASHISHUWE

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore bintu 5 Anita Pendo yifurije Ndanda batandukanye nyuma yo kubyarana...

N’ubwo hashize iminsi itari mike batandukanye nyuma yo kubyarana abana...
25 April 2019 Yasuwe: 634 0

Ben Pol yateye ivi asaba umukunzi we ukomoka muri Kenya kumubera umugore...

Umuhanzi Ben Pol wamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo yitwa Darling...
25 April 2019 Yasuwe: 1784 0

Tanasha Donna yasubije Zari wise umukunzi we Diamond injiji

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna yabwiye Zari watutse umugabo we...
24 April 2019 Yasuwe: 4891 2

Miss Mwiseneza Josiane ari mu Rukundo n’umusore w’i Kigali

Mwiseneza Josiane w’imyaka 24 y’amavuko wambitswe ikamba rya Nyampinga...
24 April 2019 Yasuwe: 6916 1

Nyuma y’igihe kirekire Diamond adasenyera umugozi umwe na Papa we bahuye...

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz...
24 April 2019 Yasuwe: 6102 0

Zari yarahiriye indahiro idasanzwe Diamond Platnumz amwita n’Igicucu

Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kuba Zari wahoze ari umugore we...
24 April 2019 Yasuwe: 3424 0