skol
fortebet

Diamond nawe yavuze ku bakomeje kumugereranya na Harmonize

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kuba ikimenya bose mu muziki wa Afurika cyane cyane mu gihugu awukoreramo cya Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yagarutse ku magambo amaze iminsi atangazwa n’abafana ba Harmonize bavuga ko asigaye amurusha abafana no kuririmba.

Sponsored Ad

Amakuru agereranya aba bahanzi bombi bafite izina rikomeye mu muziki wa Bongo Fleva, yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, havugwa ko Diamond atakiri umwami wa muzika cyane cyane mu bahanzi bakorera muri Wasafi Record.

Bamwe mu bahamije ko Harmonize asigaye ari umuhanga kurusha Diamond, harimo icyamamare muri Sinema Wema Sepetu wahoze ari umukunzi we (Diamond), weruye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yemera Harmonize kurusha Diamond.

Mu kiganiro Diamond yagiranye na Radio ye bwite ya Wasafi,yavuze ko kuba yagereranwa n’abahanzi batandukanye harimo n’abakizamuka, atari bwo bwa mbere bibayeho ahubwo ko ari ibitu bigenda byaduka mu bihe bitandukanye.

Yagize ati:” Twebwe nk’abahanzi bakorera muri Wasafi, turi ibihangage by’umwihariko njyewe, ninayo mpamvu abantu bagerageza kungereranya n’abandi bahanzi. Bamwe mu bahanzi bakizamuka bamaze igihe bigereranya na njye ari nako bangereranya n’abandi bahanzi banjye, ibi byose babiterwa no kuba batabashya kunshikira”.

Diamond yakomeje avuga ko hari n’ababikora kugira ngo bashake intandaro yo gutangiza ibinyoma bishobora kumuteranya n’abandi bahanzi bagenzi be.

Rajab Abdul Kahali uzwi cyane mu muziki nka Harmonize, yasabye abafana be kureka gukomeza kumugereranya na Diamond Platnumz usanzwe ari umuhanzi mugenzi we ndetse akanaba boss we mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, Harmonize yavuze ko gukomeza kumugereranya na Diamond bishobora gukurura inzangano.

Ati” Diamond aterwa ishema no guhatana nanjye. Muri kariyeri ye anahabwa akazi gakomeye n’abantu nka Ali Kiba, Ommy Dimpoz, Ben Pol, na Rich Mavoko. Aba bantu bose ni abantu baje bakurikiranye, gusa iyo bijemo guhangana bimutera ishema. Nizera ko aterwa ishema no kuba yarangize Harmonize. Gusa gukomeza kutugereranya cyane bishobora gukurura urwango.”

Ubusanzwe Diamond na Haarmonize, usibye kuba babana muri Wasafi, basanzwe ari inshuti zikomeye zihurira mu bikorwa bitandukanye kandi muri rusange buri wese akunze kugaragaza amarangamutima y’uko ashyigikiye ibikorwa bya mugenzi we.

Uretse Harmonize ubarizwa muri Label ya Wasafi, abahanzi nka Queen Darlene, Rayvanny, Mbosso na Lava Lava na bo bayoborwa na Diamond muri iriya nzu itunganya umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa