skol
fortebet

Diamond Platnumz arashinjwa gutera inda umukobwa w’umunya Uganda uba muri USA

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania ndetse akaba ari nyiri Wasafi,arashinjwa gutera inda umukobwa uba muri USA ariko ufite inkomoko muri Uganda ndetse ngo uyu mukobwa agiye kubyara impanga.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Blizz cyo muri Uganda aravuga ko igihe cyose Diamond yajyaga muri Amerika yahitaga ajya gusura uyu mukobwa w’umugande bakagirana ibihe byiza none byarangiye amuteye inda ndetse kuri ubu aritegura kumubyarira impanga.

Aya makuru yashyizwe hanze n’umwe mu nshuti z’uyu mukobwa Diamond yateye inda,wavuze ko aba bombi bafitanye urukundo rw’ibanga ndetse ngo igihe cyose Diamond yerekeje muri USA,ahitira mu rugo rw’uyu mukobwa bagatera akabariro.

Amakuru aravuga ko uyu mukobwa wo muri Uganda akuriwe ndetse yifuza ko Diamond yajya kumuba hafi mu minsi mike asigaje ngo abyare izi mpanga ndetse ngo biravugwa ko Diamond yamwemereye ko bazakora ubukwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Amakuru aravuga ko Tanasha Donna uri mu rukundo rwimbitse n’umuhanzi Diamond Platnumz yababaye cyane nyuma yo kumva aya makuru y’uyu mukobwa Diamond yateye inda uba muri USA


Diamond ukundana na Tanasha arashinjwa gutera inda Umugande uba US

Ibitekerezo

  • Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa