skol
fortebet

Diamond Platnumz yatangaje ko agiye kuza i Kigali[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz ufite izina rikomeye muri Tanzania no muri Afurika yose, yamaze kwemeza ko muri Kanama 2019, azataramana n’abakunzi be b’i Kigali mu gitaramo ateganya kuhakorera.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ifoto yerekana gahunda yose y’ibitaramo azaririmbamo kugeza mu Kuboza uyu mwaka.

Hano mu Rwanda bigaragara ko azaba ari i Kigali tariki ya 17 Kanama 2019 ari bwo azataramira abanyakigali.

Uyumuhanzi yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Nyakanga 2017 mu gitaramo ngarukamwaka cya Fiesta Rwanda.

Muri Mutarama 2018 uyu muhanzi yari mu Rwanda muri gahunda zarimo kwamamaza ubunyobwa bwe bwa Diamond Karanga, akaba yaranasuye abana bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Jordan Foundation.

Ibitekerezo

  • hhh inkumi z’i Kgl nizibe zitegura rero isekurume y’akarere yaje!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa