skol
fortebet

Diamond Platnumz yagaragaje uburyo abagabo badakwiye na gato kubazwa no kunengwa kuba baciye inyuma abagore babo

Yanditswe: Wednesday 10, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaje ko abagabo badakwiye na gato kubazwa no kunengwa kuba baciye inyuma abagore babo kuko imyitwarire y’igitsina gore ariyo ishobora gutuma umugabo ahaguma cyangwa akajya kwishakira abandi bagore uw’isezerano atabizi.

Sponsored Ad

Ku bwa Diamond Platnumz umugore niwe ugomba gukora ibyo ashoboye byose kugirango umugabo we akomeze kumwizera ntagire undi mugore atekereza, uyu mugore w’umunyagikundiro cyinshi cyane kandi yanaboneyeho umwanya uhagije wo gusaba imbabazi abafana n’abagore be ku bw’ibyaha yagiye akora cyane ubwo yajyaga aca inyuma abagore be akajya kuryamana n’abandi bagore byanagiye biyuma habaho gutandukana kwa hato na hato.

Uyu mubyeyi w’abana bane yasobanuye neza ko nta mugabo ujya mu mibano n’abandi bagore agamije guca inyuma umubanyi wa mbere, uyu muhanzi ubu uri kuba wenyine nta n’umukunzi afite yashyize ubutumwa bwemeza neza ko nta mugabo wagakwiye kubazwa ibyerekeye kuba yaciye inyuma uwo babana mu rukundo.

“Ntabwo abagabo bajya mu rukundo n’umubano bagamije gukinisha abo bakundana,imyitwarire y’umugore niyo ituma umugabo akomeza kugirira ibyizere umugore we” ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’umuhanzi Diamond Platnumz asobanura ko abagore ari babazwa iby’uko abagabo babo babaciye inyuma.

Ibitekerezo

  • Tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa