skol
fortebet

Diamond Platnumz yahishuye ko afite umukobwa w’imyaka 7 atazi izina rye

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kugarukwaho mu binyamakuru bitandukanye nyuma y’ikiganiro yigeze kugirana n’umuhanzi Mrisho Mpoto kera avuga ko afite umwana mukuru w’umukobwa atazi izina rye ndetse n’irya nyina umubyara.

Sponsored Ad

Iki kiganiro yakoze kera cyagarutse mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga aho uyu muhanzi yiyemereye ko hari umukobwa yigeze gutera inda kera ataramenyekana cyane ntamenye ibye n’uwo mwana babyaranye.

Yagize ati “Mfite umwana w’imyaka 7 ntazi izina rye.Ntabwo nabwiwe izina rye ndetse n’irya nyina sindi kuryibuka neza.”

Diamond yavuze ko yagerageje gutegura uko yahura n’uwo mwana we w’umukobwa ariko nyina amubwira ko yamwohereje mu buyapani.

Yagize ati “Twarahuye dukorana imibonano mpuzabitsina.Nyuma y’aho yambwiye ko atwite mpita mpura na Wema Sepetu ndibagirwa.”

Uyu muhanzi ngo yahuye n’uyu mukobwa abifashijwemo n’undi muhanzi witwa Linah.

Kugeza ubu, abana Diamond afite bazwi na buri wese ni 3 barimo babiri yabyaranye na Zari n’umwe wa Hamisa Mobetto gusa n’umukunzi we Tanasha Dona aratwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa