skol
fortebet

Diamond Platnumz yajyanye Zari n’abana be gusura inzu ye y’agatangaza

Yanditswe: Sunday 08, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Mu minsi mike ishize, Zari Hassan hamwe nabana be bahagurutse muri Afurika y’Epfo berekeza i Dar es alam muri Tanzania gusura se w’abana Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Batangaje uruzinduko rwabo babinyujije mu mafoto yasangiwe ku mpapuro za Instagram z’abana aho bari mu ndege ya Kenya Airways.

Muri imwe mu mafoto yasangiwe kurupapuro rwa Instagram rwa Nillan, yerekanye neza ko yerekeje murugo. “Turaje Murugo ” soma ahanditse ngo. Ku rundi ruhande, amagambo ya Tiffah yanditse kandi ati “Igihe cyo guhura n’umuryango”.

Tiffah na Nillan ntibari bakabonye se imbonankubone imyaka igera kuri 2 nigice kuva umunsi Zari yatandukaniyeho na Platnumz ku ya 14 Gashyantare 2018.

Bamaze kugera ku kibuga, bose bakiriwe na Diamond Platnumz ahita abajyana mu rugo rwe, mu nzu izwi nka State House

Chibu yahise ajyana abana be na nyina, bazenguruka inzu ye y’agatangaza, abereka buri kintu cyose mu nzu ye uhereye mu cyumba, aho bakinira ndetse no mu bindi byumba byose bigize iyo nzu.

Ku kibuga cy’indege Diamond yasaga n’uwitaye cyane ku bana be kurusha mama wabo Zari Hassan bigeze kubana nk’umugore n’umugabo, mbere y’uko ibyabo birangira muri Gashyantare 2018 buri umwe akajya kubaho ukwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ryo muri Tanzania, Tiffah usanzwe ari imfura ya Diamond yavuze ko yari akumbuye se na nyirakuru.

Ku munsi wo ku wa Kane ni bwo Zari yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ye n’abana be bari mu ndege ya Kenyan Airways, ahishura ko berekeje muri Tanzania guhura na Diamond.

Ati: “Ni igihe cyo guhura n’umuryango. Tuje mu rugo.”

Amakuru yahise atangira gucicikana avuga ko uyu mubyeyi w’abana batanu yaba agiye muri Tanzania kongera gutsura umubano n’uwahoze ari umugabo we.

Mu kiganiro Zari yagiranye n’Itangazamakuru, yanyomoje ibyo kuba yaba ashaka gusubirana na Diamond, agaragaza ko icyo ahuriyeho n’uriya muririmbyi ari uko bombi ari ababyeyi.

Zari Hassan yavuze ko yahisemo kuzana abana be muri Tanzania nyuma y’igihe baramuzengereje bamusaba ko babonana na se. Ati:

Ku kibuga cy’indege bakomezaga kuvuga ngo dusohoke kugira ngo barebe se. Hari byinshi bibera ku mbuga nkoranyambaga, ariko ku bwanjye ndatekereza ko nazanye abana kubera ko se ashaka kubabona.

Akumbuye cyane abana be bijyanye nuko yari amaze imyaka ibiri atababona. Ntabwo turi kumwe, ndi hano ku bw’abana. Ndizera ko agirana ibihe byiza na bo. Ntituzi igihe tuzamara hano.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 (Umunsi w’abakundana), ni bwo Zari yatangaje ku mugaragaro ko ibye n’uriya muhanzi byarangiye, nyuma yo kumuca inyuma incuro zitari nke. Icyo gihe Zari yavuze ko n’ubwo atandukanye na Diamond nk’umugabo n’umugore, bazakomeza gufatanya inshingano zo kurera abana babiri bari bamaze kubyarana.

Ibitekerezo

  • Turabakurikiye 5/5 natwe muturemere tumenyekane turaba comedian murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa