skol
fortebet

Diamond Platnumz yakoreye DJ we ibirori byari byiganjemo inzoga zihenze n’inkumi nyinshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Diamond Platnumz afatanyije na bagenzi be ayobora muri WCB, bifatanyije na Dj Romy Jons nawe ubarizwa muri Wasafi kwizihiza ibirori by’isabukuru y’amavuko. Dj Romy Jons,Dj bivugwa ko yanakuranye na Diamond
Kuwa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 nibwo Dj Romy Jons yizihizaga isabukuru mu birori bidasanzwe yakorewe na bagenzi be bo muri Wasafi bayobowe na Diamond. Uyu musore usanzwe ari umu Dj wihariye w’uyu muhanzi Diamond, yanditse kuri Instagram ye ashimira (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Diamond Platnumz afatanyije na bagenzi be ayobora muri WCB, bifatanyije na Dj Romy Jons nawe ubarizwa muri Wasafi kwizihiza ibirori by’isabukuru y’amavuko.

Dj Romy Jons,Dj bivugwa ko yanakuranye na Diamond

Kuwa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 nibwo Dj Romy Jons yizihizaga isabukuru mu birori bidasanzwe yakorewe na bagenzi be bo muri Wasafi bayobowe na Diamond.

Uyu musore usanzwe ari umu Dj wihariye w’uyu muhanzi Diamond, yanditse kuri Instagram ye ashimira buri wese washoboye kwifatanya nawe kuri uyu munsi byumwihariko inshuti ze zimuhora hafi zo muri WCB.

Ibi birori wabonaga biri ku rwego rwo hejuru, byaranzwe n’ibyishimo, kubyina no kunywa amayoga ahenze.

Ubusanzwe buri muhanzi wese ubarizwa muri Wasafi aba afite umu Dj we, umushinzwe (manager) yihariye, umufotozi n’itsinda rimubyinira, hanyuma bose bagahagararirwa n’undi muyobozi mukuru ariwe bita Babutare ari nawe ugeza raporo zose kuri kizigenza Diamond afatanyije n’uwo bita Salim Saleh.

Kugeza ubu Wasafi ikaba imaze kugira abahanzi batanu aribo, Harmonize, RayVanny, Rich Mavoko, Queen Darlin uyu akaba ari na mushiki wa Diamond ndetse nuwitwa ‘Lava Lava’ baherutse kwinjizamo vuba.









Muri iki kirori ntabinyobwa biciriritse wabashaga kuhabona ndetse n’abakobwa bari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa