skol
startimes

Diamond Platnumz yakoze amateka

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 June 2020 Yasuwe: 4199

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Naseeb Abdul Juma uzwi ku izina rya Diamond Platnumz, yakoze amateka aho yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, urubuga rwe rwa YouTube rumaze kurebwa n’abarenga miliyari 1 ku kuva rwatangira muri 2011.


Kuri uyu wa gatatu, Chibu Dangote yakoresheje ibirori bito iwe mu rwego rwo kwishimira intambwe nshya mu mwuga we wa muzika, kubera ko amashusho yose yamaze gushyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube yamaze kurebwa n’abagera kuri Miliyari zirenga 1 (1.000.391.358 mu gihe cyo gutangaza iyi nkuru).

Platnumz akurikirwa n’abagera kuri miliyoni 3.6 kuri Youtube, afite zose hamwe videwo 655 yamaze gushyira ku Channel ye. Usibye amashusho y’indirimbo, Perezida wa WCB akunze gushyiraho amashusho yerekana uko videwo z’indirimbo ze zakozwe, amashusho y’ ibitaramo bye, haba mu karere ndetse no mu mahanga.

Ubutumwa bw’ishimwe buvuye muri label ye ya WCB Wassafi bugira buti:

“Ibi ntibyari ibintu byoroshye kubigeraho. MILIYARI Turashimira Abafana. Amashimwe MILIYARI kuri Boss @diamondplatnumz kugera kuri MILIYARI 1 y’abamurebye kuri @YouTube. Turashimira byimazeyo abafana bacu. Ni mwebwe mwabigezeho. Nyamuneka murakomeze kudutera inkunga

Twishimiye # Simba🦁 #Babalao ”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma y’amezi atari make,Siporo rusange yongeye gusubukurwa mu mujyi wa...

Nyuma y’iminsi 204 siporo rusange ya Car Free Day ihagaritswe nk’imwe mu...
21 September 2020 Yasuwe: 869 0

Young Grace ku isabukuru ye y’amavuko yari mu gitanda n’umurundo...

Umuhanzikazi Abayizera Grace wamamaye mu njyana ya hip hop nka Young Grace,...
21 September 2020 Yasuwe: 7625 0

Reba amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
20 September 2020 Yasuwe: 6966 0

Umugabo wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto y’umukobwa wabo w’imfura bari...

Producer Clement Ishimwe, umutware wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto...
20 September 2020 Yasuwe: 16290 0

Martin Promoter yakomoje ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho mu rukundo[AMAFOTO]

Umuhanzi nyarwanda Martin Munezero abenshi bazi ku izina rya Martin...
20 September 2020 Yasuwe: 1109 0

Umufasha mwiza zimwe mu mbaraga za Sadate MUNYAKAZI[AMAFOTO]

kuva imikino yahagarikwa hano mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu hashize amezi...
19 September 2020 Yasuwe: 7006 0