Umuhanzi wo muri Tanzaniya Naseeb Abdul Juma uzwi ku izina rya Diamond Platnumz, yakoze amateka aho yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, urubuga rwe rwa YouTube rumaze kurebwa n’abarenga miliyari 1 ku kuva rwatangira muri 2011.
Kuri uyu wa gatatu, Chibu Dangote yakoresheje ibirori bito iwe mu rwego rwo kwishimira intambwe nshya mu mwuga we wa muzika, kubera ko amashusho yose yamaze gushyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube yamaze kurebwa n’abagera kuri Miliyari zirenga 1 (1.000.391.358 mu gihe cyo gutangaza iyi nkuru).
Platnumz akurikirwa n’abagera kuri miliyoni 3.6 kuri Youtube, afite zose hamwe videwo 655 yamaze gushyira ku Channel ye. Usibye amashusho y’indirimbo, Perezida wa WCB akunze gushyiraho amashusho yerekana uko videwo z’indirimbo ze zakozwe, amashusho y’ ibitaramo bye, haba mu karere ndetse no mu mahanga.
Ubutumwa bw’ishimwe buvuye muri label ye ya WCB Wassafi bugira buti:
“Ibi ntibyari ibintu byoroshye kubigeraho. MILIYARI Turashimira Abafana. Amashimwe MILIYARI kuri Boss @diamondplatnumz kugera kuri MILIYARI 1 y’abamurebye kuri @YouTube. Turashimira byimazeyo abafana bacu. Ni mwebwe mwabigezeho. Nyamuneka murakomeze kudutera inkunga
Twishimiye # Simba🦁 #Babalao ”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *