skol
fortebet

Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima kubera akayabo yahaye umufana we

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi umaze kwigarura imitima ya benshi mu gihugu cya Tanzania ndetse no muri Afurika yose, Diamond Platnumz, kuri uyu kabiri tariki 11 Kanama ubwo yarari mu gikorwa cyo kwamamaza amabati ya Safe Travel, yakoze benshi ku mutima ku bw’igikorwa cy’ubumuntu gikorwa na bacye yakoze.

Sponsored Ad

Diamond yatunguranye ubwo umufana we yamusabaga amafaranga miliyoni 3, nta kuzuyaza agahita azimuha ako kanya imbere y’imbaga nyamwinshi y’abantu.

Uyu muhanzi yahuye n’umufana we, umugabo bahuye ubwo bari mu gikorwa cyo kumurika ikoreshwa ry’amabati ya safe travel, uyu rero yahise amusaba ko yamuha miliyoni eshatu agashobora kwigurira ipikipiki, Diamond nawe ku bw’impuhwe ze ntiyazuyaje yahise ayamuha ako kanya.

Si ubwa mbere uyu muhanzi agiriyye neza ababimusabye ubufasha kuko no mu mwaka ushize, yahaye ibihumbi magana ane umukunzi we, ubwo yamusanganga mu mudoka ye akamubwira ko amukunda cyane.

Diamond Platnumz akomeje gushimwa n’abanya Tanzania benshi harimo n’umukuru w’igihugu kubw’ibikorwa bye bitangaje akomeje gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa