skol
fortebet

Diamond Platnumz yasabye perezida Magufuli kububakira stade imeze nka Kigali Arena

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika,Diamond Platnumz,yasabye perezida w’igihugu cye cya Tanzania John Pombe Magufuri kububakira inyubako isa neza na Kigali Arena yamukoze ku mutima ubwo yayisuraga mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Diamond Platnumz watemberejwe Kigali Arena kuwa Gatandatu,yabwiye abanyamakuru bo muri Tanzania iwabo ko nabo bakeneye stade imeze nka Kigali Arena yo gufasha abahanzi badafite ahantu heza ho gutaramira.

Yagize ati “Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.Natembereye ibice byaho bitandukanye n’umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make.

Imana ikomeze kudufasha, ihe imbaraga perezida wacu n’umutima wo gukorera igihugu atwubakire Arena natwe twishime.”

Diamond Platnumz yataramiye abanya Kigali kuwa Gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019 nyuma y’amasaha make atembereye buri gice cy’iyi stade yafunguwe na perezida Kagame tariki 09 Kanama 2019.

Diamond Platnumz yasabye umuyobozi wa EAP,Mushyoma Joseph, ko igitaramo gitaha yifuza kuzagikorera muri Kigali Arena.



Diamond Platnumz arifuza ko Tanzania yakubaka stade imeze nka Kigali Arena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa