skol
fortebet

Diamond Platnumz yiseguye ku bana be ’Tiffah na Nillan’ yabyaranye na Zari wahoze ari umugore we[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz yiseguye kubana be(Tiffah na Nillan) yabyaranye na Zari wahoze ari umugore we ,nyuma yo kutajya kubasura muri Afurika y’Epfo ngo bafatanye kwizihiza Eid-El-Fitr .

Sponsored Ad


Diamond wari witezweho kwerekeza muri Afurika y’Epfo kuwa gatanu w’iki cyumweru aho umugore we n’abana babyaranye batuye,yabiseguyeho ababwira ko icyatumye atabasura ari uko arimo kwitegura ibitaramo bikomeye agiye gukorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri iyi minsi ndetse anabasaba ko bamusanga muri Amerika akaba ari bwo bazishimana.

Mu butumwa uyu muhanzi yageneye abana be abinyujije kuri Instagram yagize ati:”Awwwww.. Ndabakunda cyane bana banjye,ni ukuri nifuzaga kuza kwizihiza Eid El Fitri hamwe named muri iyi weekend, gusa bitewe n’akazi kenshi mfite ntibyanshobokeye…nk’uko mubizi ngomba gufata urugendo rwanjye nkerekeza muri USA muri iki cyumweru…nagombaga kugira ibyo mbanza gukemura hano mbere y’uko ngenda ariko kuri ubu ndimo kubashakira Visa zo muri Amerika kugira ngo namwe muzaze twishimane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa