skol
fortebet

Diamond wabenzwe na Zari yarihebye ashobora kwiyahura

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2018

Sponsored Ad

Tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo abandi bizihizaga umunsi w’ abakundana ‘St Valentin’nibwo Zari yatangaje ko abenze Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania bafitanye abana babiri
Kuri ubu uyu muhanzi ukunzwe muri Afurika y’ Iburasirazuba kubera impano yo kuririmba arasaba abakunzi be kumuba hafi mu masengesho.
Zari yanyuze kuri Instagram yandikaho ko atandukanye na Diamond kuko amuca inyuma akaryamana n’ abandi bagore. Avuga ko aya makuru amaze igihe ayumva akayirengagiza gusa yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo abandi bizihizaga umunsi w’ abakundana ‘St Valentin’nibwo Zari yatangaje ko abenze Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania bafitanye abana babiri

Kuri ubu uyu muhanzi ukunzwe muri Afurika y’ Iburasirazuba kubera impano yo kuririmba arasaba abakunzi be kumuba hafi mu masengesho.

Zari yanyuze kuri Instagram yandikaho ko atandukanye na Diamond kuko amuca inyuma akaryamana n’ abandi bagore. Avuga ko aya makuru amaze igihe ayumva akayirengagiza gusa yavuze ko Diamond azakomeza kumubera se w’ abana.

Diamond nawe yagiye kuri Instagram yifashisha indirimbo ‘Kuachwa’ ya Khalid Chokola, ashyiraho Video yayo, arangije yandikaho agira ati “Nshuti zanjye hari indirimbo nyinshi zagiye zandikwa,… amasengesho yanyu arakenewe kuko ukwezi kwa Gatatu ntako mbona imbere yanjye”.

Kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania cyasesenguye aya magambo nk’ay’agahinda gakabije, ko Diamond ashobora kwiyahura nyuma yo gusigwa na Zari.

Diamond Platnamz n’ uyu munya Uganda w’ umunyamideli Hassan Zari urukundo rwabo rwatangiye mu myaka 9 ishize.

Abakobwa batandatu bavugwaho kuba aribo basenye urugo rwa Diamond Platnamz harimo Umunyarwanda Mbabazi umaze kwamamara kuri Instagram ku izina rya Shady boo.

Ibitekerezo

  • 19/2/2018 ni eric ndirwamagana diamod ihangane wisibibahn jyerajyeza wejyere umufasha umusabe imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa